Ishimwe Clement umuyobozi wa KINA Music, yatangaje ko afite umugambi wo gushinga ishuri ryigisha umuziki.
Ishimwe Clement yatangaje ko iryo shuri rizafasha ababyifuza kunguka ubumenyi mu bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi bw’abakorera mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Ishimwe Clement kandi yatangarije Igihe ko iki gitekerezo kimaze igihe kimuzamo kandi intego ye atari ugushinga ishuri risanzwe ry’imyaka myinshi, ahubwo ikigo cy’imyitozo n’ubumenyi ngiro gifasha abantu kwihugura mu bijyanye n’umuziki.
Yagize ati:”Nimvuga ishuri ntiwumve ngo ni aya yigisha imyaka ingahe. Ndashaka gushinga ikigo cyajya gifasha abantu kwihugura ibijyanye n’ubuzima bwa buri munsi tubamo mu muziki w’u Rwanda”.
Yasobanuye ko uretse gutunganya indirimbo, yifuza ko ishuri rye rizajya ryigisha n’ibijyanye n’ishoramari mu muziki, ubucuruzi bushingiye ku bihangano, n’ubumenyi bwo gucunga umwuga w’umuhanzi ku buryo wunguka.

Ishimwe Clement azwi nk’umuyobozi wa KINA Music, inzu ifasha abahanzi batandukanye barimo Tom Close, Platini, Nel Ngabo na Butera Knowless. Uretse abo, yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye barimo Dream Boys, Christopher, King James n’abandi benshi.
Uretse kuba umuyobozi wa KINA Music, ni n’umwe mu batunganya indirimbo b’inararibonye mu Rwanda, akaba yizihiza imyaka 20 amaze akora uyu mwuga.
N’ubwo atekereza gushinga ishuri ryigisha umuziki, Ishimwe Clement asanzwe atanga umusanzu mu ishuri rya muzika ry’u Rwanda, aho ajya atumirwa nk’umwigisha w’abanyeshuri mu masomo yihariye ajyanye no gutunganya indirimbo n’imikorere y’uruganda rwa muzika mu gihugu.
Ishimwe Clement kani ni umugabo wa Knowless Butera akaba ari na we umureberera inyungu kimwe n’abo bandi bahanzi afasha umunsi ku munsi.

