Leta y’u Burundi yatangaje ko ku nshuro ya mbere yohereje ku isoko mpuzamahanga amabuye y’agaciro yacukuwe mu birombe by’iki gihugu, birimo ibiri i Bururi, mu Kirundo n’i Bubanza.
Iki gikorwa cyemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Ntare Rushatsi, nk’uko byatangajwe mu butumwa bwo kuri X ku wa 7 Ukwakira 2025.
Byatangajwe ko Perezida Ndayishimiye ari we wahesheje umugisha aya mabuye, angana na toni 156 z’Améthyste hamwe na toni 104 za Quartz, mbere yo koherezwa mu Bushinwa.
Ku isoko mpuzamahanga, ikilo cya Améthyste kigura hafi 70 €, mu gihe ikilo cya Quartz kigura hagati ya 3 € na 5 €.Ayo mabuye yoherejwe ku isoko akoreshwa mu gukora imirimbo yo kwambara, ibikoresho byo mu nzu, ndetse n’ibikoresho by’ubuvuzi.
Perezidansi y’u Burundi ivuga ko icyo gikorwa cyakozwe na Perezida Ndayishimiye kigamije kumenyereza Abarundi umuco wo gukorera mu mucyo.Ni nyuma y’igihe kinini hari urwikekwe n’ukurebana ikijisho mu bategetsi b’u Burundi kubera ishorwa ry’amabuye y’agaciro ritubahirije amategeko.

Abadepite bakunze kugaragaza ko Banki Nkuru y’Igihugu (BRB) ishora mu buryo bw’ibanga zahabu mu mahanga, ariko Ikigo gishinzwe Imisoro (OBR) ntikimenyeshwe amafaranga yinjiye.Ni mu gihe muri miliyari 26 zari zitezwe mu 2023-2024, hinjiye miliyari 6, gusa OBR yemera ko miriyoni 55 y’amarundi ari yo izi.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko amafaranga azava muri ayo mabuye yashowe bwa mbere n’u Burundi, azagurwami ibikoresho bigezweho by’ubucukuzi kugira ngo igihugu kizajye kiyatunganyiriza ubwacyo.
U Burundi bufite amabuye y’agaciro menshi, abahanga bavuga ko buri ku mwanya wa kabiri ku isi muri nickel, inyuma y’u Burusiya.
U Burundi kandi buri ku mwanya wa gatandatu ku isi mu kugira coltan, bukaba bunafite n’andi mabuye y’agaciro arimo uranium, terres rares, tourbe, cobalt, cuivre, platine, vanadium, niobium, tantale, zahabu, tungstène, kaolin, na calcaire.






