Perezida wa Amerika Donald Trump yemeje ko yasabwe imbabazi inshuro nyinshi na P Diddy ndetse ko ibyo kuzimuha bigoye kubera ko ubwo yiyamamazaga, P Diddy yagaragaje ukutamwishimira.
Mu kiganiro Perezida wa Amerika Donald Trump yagiranye n’umunyamakuru wa CNN Kaitlan Collins ku wa Mbere, yahamije ko P Diddy kimwe n’abandi yamusabye imbabazi.
Ni ikiganiro cyari kijyanye n’imbabazi zishoboka kuri Ghislaine Maxwell wahoze ari umukunzi wa Jeffrey Epstein, Trump yavuze ko “abantu benshi bamusabye imbabazi” barimo na P Diddy, wahamijwe ibyaha bibiri bijyanye no gukoresha abantu ubusambanyi, akatirwa igifungo cy’imyaka irenga ine.
Muri Kanama, umwe mu banyamategeko ba Combs yabwiye ikinyamakuru CNN ko ikipe ye yari yamaze kuvugana n’ubuyobozi bwa Trump ku bijyanye n’imbabazi zishoboka.
Umunyamategeko wa P Diddy witwa Nicole Westmoreland, yabwiye umunyamakuru wa CNN Elizabeth Wagmeister ati:”Twabashije kuvugana n’Ubuyobozi bwa Trump tugera ku mwanzuro, dusabira imbabazi Combs”.
Ubwo Donald Trump yagiraga ikiganiro na Newsmax, yatangaje ko bishoboka ko yazamuha imbabazi kuko ngo bahoze ari inshuti.
Yagize ati:”Nari inshuti magara ya P Diddy kandi nabonaga asa n’uwitonda gusa ntabwo muzi neza, ariko ubwo niyamamarizaga kuba Perezida yagaragaje kutanyishimira”.
Ibyo byatumye Perezid awa Amerika avuga no n’ubwo kumubabarira bishoboka ariko bigoye kubera uko kutamwishimira.
Bamwe mu bayobozi ba White House, batangaje ko ntacyo bavuga ko isaba ry’imbabazi ry’abunganira P Diddy mu mategeko.
Kuri uyu wa Mbere, abanyamategeko ba Combs basabye Umucamanza Arun Subramanian wamukatiye ku wa Gatanu ko asaba Ikigo Gishinzwe Amagereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyira Combs muri gereza ifite umutekano iherereye i Fort Dix, muri New Jersey, kugira ngo ashobore kwitabwaho mu bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge no kubasha gusurwa n’umuryango kuko bishobora kongera amahirwe kuri we yo kwisubiraho.
