Donald Trump yasubiye ku rubuga rwa TikTok arongera akoresha konti ye, nyuma y’igihe bivugwa ko ishobora gucibwa muri Amerika.
Ubwo Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasubiraga kuri TikTok, yateye urwenya ko urubyiruko rwamukurikiye rukwiriye kumushimira kubera ko yatabaye urubuga bakunda ntirusibwe.
Atangaza ibyo yagize ati:”Mundimo ideni rinini kubera ko narokoye urubuga Mukunda muri benshi”.
Yakomeje agira ati:”Kuri mwese rubyiruko Mukunda TikTok, mundimo indei rini”. Ibyo yabitangaje kuri uyu wa Mbere binyuze mu mashusho yashyize hanze kuri urwo rubuga.
Donald Trump yakomeje agira ati:”Ubu murimo murandeba ndi mu Biro byanjye ndimo gukoresha TikTok, ubwo namwe muricara mu ntebe zanyu muyikoreshe mufate amashusho. Mugiye gukora akazi gakomeye”.
Visi Perezid awa Donald Trump JD Vance, na we yahise afungura konti ya TikTok kuri urwo rubuganyuma y’aho barwanye intambara yo guha uburenganzira Sosiyete ya Amerika kugenzura konti nyinshi za TikTok.
JD Vance na we amaze kuri TikTok yagize ati:”Nishimiye ko ngarutse kuri TikTok , dushimire cyane Perezida Donald Trump”. JD yakomeje agira ati:”Mukore follow hano mujye mu menya amakuru ya White House”.
Uko gukoresha urwo rubuga rwa TikTok bije nyuma y’aho Donald Trump asinyiye itegeko rishobora kurushyira mu maboko ya Amerika.
Hari byinshi bitaramenyekana ku masezerano nyirizina ari gutegurwa, ariko umushinga mushya uteganya guhabwa uburenganzira bwo gukoresha porogaramu y’imikorere (algorithm) izwi cyane ya ByteDance, ari yo ikurura abakoresha TikTok.
Ikigo gikomeye mu by’ikoranabuhanga, Oracle, cyemejwe nk’umufatanyabikorwa mu itsinda ry’abashoramari bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazagira uruhare mu gutunga uru rubuga, kizaba gifite inshingano zo kugenzura kopi y’iyo porogaramu no kuyikurikirana ku mpamvu z’umutekano, nk’uko biteganywa n’imiterere y’ayo masezerano.

