Mu Rwanda abaganga bakuye igice cyafashwe na kanseri mu mubiri w’umuntu batamubaze

October 8, 2025
by

Abaganga b’inzobere bo mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye i Kigali babashije bwa mbere gukuramo agace k’umubiri gafite kanseri mu rura runini rw’umurwayi batabanje kumubaga, bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho ryitwa Endoscopic Submucosal Dissection (ESD).

Ni mu butumwa ibyo bitaro byanyujije ku rubuga rwa X (Former Twitter), aho bagize bati:“Itsinda ryacu ryashoboye bwa mbere gukura kanseri ikiri nto mu rura runini. Ibi byafashije umurwayi kwirinda ko kanseri yakwira cyangwa ko yaba yagombaga kubagwa urura ngo ajye yitumira ahandi.”

Uburyo bwa ESD ni ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukura igice cyafashwe na kanseri ikiri ku rwego rwo hasi mu myanya igize urwungano ngogozi, nko mu gifu, mu rura runini n’ahandi, hatabayeho kubaga.

Iri koranabuhanga rikoreshwa mu kuvura kanseri ikiri ntoya itaratangira gukwirakira mu rugingo yafashe. Rikorwa hifashishijwe tube iba ifite camera n’ibindi bikoresho bito bishyirwa mu mubiri binyuze mu nzira isohokamo imyanda yo mu musarane, bigashyirwa aho habonetse kanseri.

Iyo tube iba ihujwe na mudasobwa zabugenewe kandi itanga amashusho y’ako kanya afashwe na camera, bigafasha abaganga kubona neza aho kanseri iherereye no kuyikuramo neza batangije ibindi bice by’umubiri.

Agace gafite kanseri bamaze kugakuramo gasohorwa hanze kakajyanwa gupimwa muri laboratwari kugira ngo hamenyekane niba kanseri yose yakuwemo.

Uburyo bwa ESD butanga amahirwe yo gukira kanseri iyo iba ikiri mu ntangiriro, umurwayi agakomereza ku miti no kwisuzumisha kenshi kugeza igihe bigaragaye ko nta bimenyetso byayo agifite.

Icyakora, gukoresha ESD ntibivura kanseri yose, ahubwo bigamije kuyikuraho hakiri kare no kwirinda ingaruka zituruka ku kubagwa, cyane cyane ku barwaye kanseri y’ibice by’imbere nk’urura runini.

Ubu buvuzi ni intambwe ikomeye mu buvuzi bwa kanseri mu Rwanda, kuko butuma abarwayi bavurwa neza kandi batabazwe, bikagabanya ibyago byo guhura n’ingaruka zikomeye z’imvune z’amabere.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kicukiro: Polisi yafashe abantu barindwi bakurikiranyweho kwiba no gukoresha ibiyobyabwenge

Next Story

Umugabo wa Knowless agiye gushinga ishuri rya muzika

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop