Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gatenga, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Isonga, yafashe abagabo barindwi bakurikiranyweho kwiba no kunywa ibiyobyabwenge.
Ibi byakozwe ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage. Aba bantu bakurikiranyweho ibyaha byo gutega abagenzi bategera muri Gare ya Nyanza bakabambura ibyo bafite, ndetse bakaba barafatanywe n’ibiyobyabwenge by’urumogi bari barimo kunywa mu ishyamba riherereye inyuma y’inyubako ya Gare.
Ni nyuma y’aho bamwe mu baturage bategera imodoka muri Gare ya Nyanza bagaragaza impungenge z’uko hari abajura babategera mu gashyamba kari inyuma ya Gare, aho umuntu anyura ajya mu Mudugudu wa Juru agasangwa n’abo bajura bakamwambura ibyo afite.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano yakoze operasiyo yo kubafata, maze ku ikubitiro hafatwa abajura ruharwa batatu. Hanafashwe kandi abandi bantu bane bari muri iryo shyamba bari kunywa urumogi.
Aba nabo bisanzwe bihisha muri iryo shyamba bakanywa urumogi, hanyuma iyo habonetse umuturage uhanyura bakamwambura ibyo afite.Ibikorwa byo gufata abantu nk’aba bahungabanya umutekano n’ituze by’abaturage birakomeje. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru y’iki kibazo cy’abajura, avuga ko gufatwa kwabo ari intambwe ikomeye mu kurwanya ubu bujura.
Yizeje kandi abaturage bakoresha Gare ya Nyanza ko iki kibazo kigiye gukemuka burundu, kuko hashyizwemo ingufu nyinshi mu kongera umutekano n’uburinzi buhoraho.
CIP Gahonzire yihanije kandi abantu bafite ingeso y’ubujura n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abasaba kubireka kuko inzego z’umutekano zabahagurukiye.
Yagize ati:“Nta bwihisho bafite muri iki gihugu. Icyo dusaba abaturage ni ukugaragaza ibibazo bafite no gutanga amakuru ku bantu bazwiho ubujura cyangwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge”.
