Cristiano Ronaldo arizihiza imyaka 22 amaze akinira ikipe y’Igihugu

October 8, 2025
by

Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi w’ibihe byose mu ikipe y’Igihugu ya Portugal aho yizihiza imyaka 22 ayikinira.

Ni igihembo yahawe kuri uyu wa 07 Ukwakira 2025 mu Birori bya Portugal ‘Football Globes ceremony’ byabereye mu Mujyi wa Lisbon usanzwe ari umurwa Mukuru wa Portugal.

Ni ibirori biberamo gushimira abakinnyi batandukanye barimo abiruka ku maguru, abakina umupira w’amaguru , abatoza ndetse n’abandi bakoze udushya mu mupira w’amaguru muri Portugal.

Ku myaka 40 Cristiano Ronaldo, yahawe igihembo cya ‘The Globo Prestígio’, nk’umukinnyi w’ibihe byose mu ikipe y’Igihugu cya Portugal amazemo imyaka 22 yose.

Icyo gihembo kandi yagihawe mu rwego rwo kumushimira kubera ko yazamuye izina rya Portugal binyuze muri ruhago maze na we agaragaza ko yishimiye icyo gihembo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yaboneyeho no kugaragaza ko imyaka 22 amaze mu mupira w’amaguru wa Portugal ari iy’agaciro kuri we.

Yanditse ati:”Nishimiye iki gihembo kidasanzwe, kuko nahoranye n’ikipe y’Igihugu mu myaka 22 yose, kandi ndacyifitemo uwo muhato wo gukomezanya na yo. Ndashimira cyane abakinnyi bagenzi banjye n’abatoza bamfashije kugera aha ndi uyu munsi. Wakoze Portugal”.

Muri ibyo birori kandi yashimwe ibindi byamamare birimo; Umukinnyi Ricardinho, wahembwe imyaka 6 yikurikiranya nka ‘Best futsal player in the world’. Hahembwe kandi umutoza witwa  Artur Jorge wakoze ibidasanzwe muri ruhago ya Portugal, hahembwa n’abandi batandukanye.

Kimwe mu bindi byaranze uwo muhango ni ugushimira cyane Abanya-Portugal bane bakinira ikipe ya Paris Saint-Germain, aribo ; Nuno Mendes, Vitinha, João Neves na Gonçalo Ramos, ku ntsinzi yo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League mu mwaka ushize w’imikino.

Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro ni umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, ni Umukinnyi wo muri Portugal ndetse kugeza ubu akaba ari umukinnyi ukina muri Saudi Pro League, mu ikipe ya Al-Nassr yagezemo muri 2023 avuye muri Manchester United.

Ubusanzwe amaze gutsinda ibitego bigera kuri 943 mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru, hakaba harimo ibitego 450 yatsindiye Real Madrid , 145 Manchester United  na 101 yatsindiye 101 Juventus , 141 yatsindiye ikipe y’Igihugu ya Portugal na 106 yatsindiye muri Saudi Arabia Pro League.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umusore w’imyaka 16 akurikiranyweho gutera icyuma mugenzi we ku bunani

Next Story

Umwarimu yafashwe abwira umunyeshuri yigisha ko iyo amubonye yumva basambana !

Latest from Imikino

Go toTop