Abiga imiyoborere y’ingabo basuye indake perezida Kagame yabagamo

October 8, 2025
by

Abanyeshuri bo mu ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama basuye ingoro yo kubohora Igihugu i Mulindi, bahabwa ubuhamya nyabyo n’abasirikare basezerewe.

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rw’ingabo z’u Rwanda, abanyeshuri bagize icyiciro cya 25 biga amasomo ajyanye n’imiyoborere y’ingabo, basuye Ingoro y’u Rwanda y’urugamba rwo kubohora igihugu ku Mulindi.

Urugendo rwabo rwari rugamije gusobanukirwa byinshi ku rugamba rwo kubohora igihugu rwagizwemo uruhare n’ingabo za RPA (Rwanda Patriotic Army). Uru rugendoshuri ni rumwe mu zigamije gusura ahantu ndangamateka mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, ahatangirijwe ndetse hakanabera ibyiciro by’ingenzi by’urugamba rwo kubohora igihugu.

Intego y’uru rugendo ni ukongera ubumenyi no gutoza ba ofisiye binyuze mu masomo ajyanye n’urugamba, ndetse no gusobanukirwa byimbitse amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Abanyeshuri bahawe ibiganiro na ba ofisiye bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, aho babahaye ubuhamya bugaragaza imbogamizi bahuye na zo ndetse n’ibyemezo by’ingenzi bya gisirikare byagiye bifatwa bikagira uruhare mu guhindura isura y’urugamba.

Ibiganiro byibanze ku byo byafashije ingabo za RPA gutsinda urugamba, birimo ubuyobozi buhamye, imyitwarire myiza y’ingabo, uburyo bw’imirwanire ifite intego, gushyigikirwa n’abaturage, ndetse n’umurava n’umuhate by’ingabo.

Inkuru ivuga ko abanyeshuri bazakomeza gusura ibindi bice ndangamateka by’ingenzi bifitanye isano n’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’urugamba rwo guhagarika Jenoside, kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’umurage w’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

U Burundi bwohereje amabuye y’agaciro mu mahanga

Next Story

Umupolisi n’umugore we bishwe n’ubushyuhe nyuma yo kujya muri douche basinze

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop