Dr. Nsengiyumva Justin, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yatangaje ko nyuma y’aho u Rwanda rwimakaje ubuziranenge mu bucuruzi, byagize uruhare rukomeye mu gutuma Igihugu kigirirwa icyizere ku rwego Mpuzamahanga.
Minisitiri yashimangiye ko ubuziranenge ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.
Ibyo yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku Buziranenge , ISO Annual Meeting 2025, ikaba yari inama n’Inteko Rusange by’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ibipimo ngenderwaho by’Ubuziranenge ku Isi cyangwa International Organisation for Standardisation, ISO, iteraniye i Kigali kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 10 Ukwakira 2025, yitabiriwe n’abasaga 1,000 bahagarariye ibihugu 176 byo ku Isi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbere ubuziranenge, isuzuma ry’ibipimo n’ingano nk’umutima w’ingamba z’Igihugu z’iterambere.
Yagize ati:“Mu Rwanda, Guverinoma yashyize imbere ubuziranenge, isuzuma ry’ibicuruzwa no gupima ibipimo mu nkingi ya gahunda z’iterambere. Ubu buryo bwadufashije kubaka ubucuruzi buhiganwa, bukomeza umutekano, buteza imbere ubwiza n’ukwizerwa by’ibicuruzwa na serivisi, bushyigikira ubukerarugendo, buteza imbere inganda kandi bukihutisha guhanga udushya n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.”
Yakomeje ashimangira ko kwimakaza ubuziranenge mu Rwanda byatumye ubukungu bw’igihugu bushobora guhatana neza ku rwego rw’Akarere no ku Isi muri rusange. Yavuze ko iki cyumweru cy’iyi nama ari amahirwe yihariye ku bihugu n’abafatanyabikorwa byo kugaragaza uburyo ubuziranenge bushobora gufasha mu iterambere rirambye.
Yagize ati: “Ubuziranenge bufasha mu bucuruzi, bugateza imbere guhanga udushya, bugafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no gutanga ibisubizo bifatika ku bibazo byugarije Isi. Ni urufatiro rukomeye rw’iterambere rirambye.”
Perezida wa ISO, Dr. Sung Hwan Chu, yavuze ko inama ya ISO Annual Meeting 2025 yitezweho kwimakaza ubuziranenge bufasha guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka no kubaka icyizere hagati y’ibihugu binyamuryango. Ati: “Iyi nama igamije guteza imbere ubuziranenge, kandi ikaba urubuga rwo gusangira ubumenyi n’ubufatanye.”
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti:“United for Impact” (Duhurije hamwe Imbaraga ku bw’Inyungu Rusange).
Inama ya ISO 2025 ihurije hamwe abahagarariye za Leta, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, abayobozi b’ibigo bikomeye, inzego zishinzwe ibipimo by’ubuziranenge, imiryango y’abarengera abaguzi, ibigo by’ubushakashatsi n’abahagarariye imiryango itari iya Leta.
Iyi nama izwi nk’imwe mu zikomeye ku Isi mu kwiga ku bipimo mpuzamahanga by’ubuziranenge, ihuza abantu bafite uruhare mu gufata ibyemezo, guteza imbere ubucuruzi, guhanga udushya no kongera ubuziranenge mu musaruro ndetse no mu bikorwa by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.








