Victor Osimen yifurije umukobwa we isabukuru nziza y’amavuko

October 6, 2025
by

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ufite inkomoko muri Nigeria, yifurije umukobwa we isabukuru nziza y’amavuko ubwo yuzuzaga imyaka itatu.

Victor Osimen yakoze ku mitima ya benshi nyuma yo kwifuriza umwana we w’imyaka 3 isabukuru nziza y’amavuko, akaba yabikoze mu buryo bwuje amarangamutima menshi kuri uyu wa mbere tariki 06 Ukwakira 2025.

Victor Osimen yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze , amashusho y’umwana we ariko yamuhishe mu maso, abikora agamije kurinda ubuzima bwe bwite.

Mu butumwa bwuje urukundo n’amarangamutima menshi Victor Osimen yagize ati:”Uri urumuri rumurikira Isi yanjye ndetse uri umugisha udasanzwe Imana yampaye”.

Yakomeje agira ati:”Inseko yawe inyura umutima wanjye, kandi ikuzuza ibyishimo n’umunezero muri njye,maze wampobera bikanezeza binyibutsa ko ndi umubyeyi wawe. Ku kubona ukura ukaba ugeze mu myaka 3, ni nk’ubufindo mu buzima bwanjye. Uri umuhanga, urashimishije, kandi wuje urukundo”.

Victor Osimen yakomeje agira ati:”Ubuzima bwawe buzuzuremo ibyishimo , umunezero, ibyishimo n’urukundo rutagira iherezo. Imana izakomeze kukurinda amaso y’ababi. Mama na Papa turagukunda kurenza uko amagambo ashobora kubisobanura”.

Ubwo butumwa bwa Victor Osimen , bwatumye benshi begera ahatangirwa ibitekerezo maze , si ukuganira karahava ndetse bagaragaza ko ari iby’agaciro kubona afata umwanya akagirana ibihe n’umwana we , akanagaragaza ko amukunda.

Victor Osimen ni umwe mu bakinnyi bakomeye Nigeria ifite dore ko amaze gutsinda u Rwanda ibitego byinshi mu mikino bamaze guhura irimo niyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugore yashyize uburozi budasanzwe muri divayi n’icyayi yahaye umugabo we !

Next Story

Bugesera: Pasiteri yapfuye ari gutera akabariro

Latest from Imikino

Go toTop