Nyuma yo kubyara Rihanna yagaragaye mu ruhame n’umugabo we

October 6, 2025
by

Nyuma yo kwibaruka umwana wa gatatu, Rihanna utari gushyiramo akaruhuko, yagaragaye ari mu ruhame hamwe n’umugabo we A$AP Rocky aho yari yambaye imitako ifite agaciro k’amafaranga arenga 185,978,368 Rwf.

Umuhanzikazi Rihanna yifatanyije n’umugabo we ASAP Rocky mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, aho yujuje imyaka 37. Ni ibirori byabereye mu Mujyi wa Los Angeles, akaba no ku nshuro ya mbere Rihanna agaragaye mu ruhame nyuma yo kubyara umwana w’umukobwa Rocki Irish muri Nzeri uyu mwaka.

Rihanna wamamaye mu ndirimbo zitandukanye , akaba nyina wa Rocki Irish Mayers  wavutse ku wa 13 Nzeri 2025, yagaragaye yambaye imyambaro irimo ikoti ry’umukara yegereye cyane ASAP Rocky wari wanigirije karuvati nk’ibisanzwe kuri we.

Mu kwitabira ibyo birori , Rihanna n’umugabo we ASAP bahageze bari mu mudoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce convertible iri mu zo hambere.

Basanzwe kandi bafitanye abandi bana 2 barimo RZA w’imyaka 3 na Riot w’imyaka 2 wakurikiwe na Mayers wavutse muri Nzeri 2025.

Rihanna yari yambaye ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga 185,978,368 Rwf.

Mu ifoto ASAP Rocky, yashyize hanze yarengejeho amagambo agira ati:”My Lil Ladies” cyangwa se ngo “Abakobwa banjye bato”, tugenekereje mu Kinyarwanda.

Mbere yo kubyara Mayers utaruzuza Ukwezi, Rihanna yari yaravuze ko yifuza umukobwa icyakora nanone agaragaza ko icyo Imana izamuha azafata icyo.

Muri Nyakanga aganira n’abanyamakuru babimubajijeho yari yagize ati:”Imana izi ibyiza kurusha abandi, sibyo? Kandi nkunda abahungu banjye”.

Ubusanzwe Robyn Rihanna Fenty wamenyekanye nka Rihanna ni umugore w’abana batatu n’umugabo we ASAP Rocky. Yamenyekanye cyane muri muzika ariko nanone aza kuba umucuruzi w’ibirungo by’ubwiza ku bakobwa abinyujije mucyo yise ‘Fenty Beauty’.

Rihanna w’imyaka 37 y’amavuko , ikinyamakuru Forbes kigaragaza ko umutungo we ungana na 1,452,956,000,000 Rwf. Yamenyekanye mu ndirimbo nka Diamonds, Work, Stay, Umbrella, Breaking Dishes , n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Menya impamvu telefone yawe ifite akobo gato iruhande rw’aho winjirizamo umuriro

Next Story

Fc Barcelona yatsinzwe 4:1 Lewandowski ahusha Penaliti

Latest from Imyidagaduro

Go toTop