Judith watandukanye na Safi Madiba arakuriwe

October 6, 2025
by

Niyonizera Judith wahoze mu rukundo n’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ko yitegura kubyara umwana wa kabiri.

Mu butumwa bw’amashusho yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Judith yigaragaje yambaye agakabutura gato k’umukara n’agasutiye k’umukara yafunguye ibipesu by’ishati agaragaza ko atwite inda y’imvutsi, ari kumwe n’umugabo we King Dust ndetse n’imfura yabo batembera mu modoka.

Ayo mashusho Judith yayaherekeresheje amagambo agira ati: “Iyi ni inkuru yanjye.”

Nyuma yubwo butumwa yongeye kugaragaza ifoto yerekana ko atwite ayiherekeresha amagambo agira ati: “Shimwa Mana.”

Nubwo Judith yagaragaje ko yishimiye kubyara umwana wa kabiri, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamushimiye bamwifuriza amahirwe masa, ariko abandi bamunenga ko yambitse ubusa inda itwite.

Uwitwa Uwimana2669 yagize ati:”Aha mba nshitse intege cyane, umubyeyi kwanika inda gutya … kweli?”

Judith yamenyekanye nyuma y’umunyenga w’urukundo yahozemo na Safi Madiba wiyomoye ku itsinda rya Urban Boys, aho baje no gukora ubukwe mu 2017 ariko umubano wabo uzamo kidobya batangira guterana amagambo ndetse baza guhana gatanya 2023.

Niyonizera Judith yaje kongera kuvugwa mu rukundo na King Dust mu 2021 ndetse baza kubyarana imfura mu 2023 no muri Gicurasi uyu mwaka bakora ubukwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

APR FC yasezerewe na Pyramids FC ubugira gatatu

Next Story

Uganda : Igitera cyinjiye mu kiziliya gikanga abakiristu

Latest from Imyidagaduro

Go toTop