Joy Lance Mickels yavuze ko atazitabira ubutumire bw’Amavubi

October 6, 2025
by

Umukinnyi Joy Lance Mickels w’imyaka 31 y’amavuko yageneye ubutumwa abakunzi b’ikipe y’Igihugu amavubi agaragaza ko atazitabira ubutumire yahawe.

Ni ubutumire yahawe mu mikino yo kwitegura Imikino 2 ikipe y’Igihugu Amavubi ifitanye na Benin ndetse na Africa y’Epfo kuko. Joy yavuze ko atazitabira ubwo butumire kuko yavunikiye mu mukino wa Shampiyona ya Azerbaijan wahuje FC Sabah na Karvan.

Mu butumwa bwe yagize ati:”Nshuti muryango mugari w’Amavubi, mbabajwe no kubamenyesha ko nyuma yo guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ku nshuro ya mbere , nagize ikibazo cy’imvune y’urubavu ku munota wa 92 w’umikino habura umunsi umwe ngo nerekeza mu Rwanda”.

Yakomeje agira ati:”Byari byanshimishije nk’umwana kugira ngo mfashe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi harimo n’umukino u Rwanda ruzahura na Benin na Afurika y’Epfo”.

Yakomeje avuga ko ashimira Ubuyobozi bwamugiriye icyizere bukamuhamagara mu ikipe y’Igihugu ndetse agaragaza ko Imana imufiteho gahunda nziza.

Yasoje agaragaza ko muri iyo mikino azaba ari umufana Mukuru w’Amavubi.

Umwanditsi: Shema Lee Kevin

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uganda : Abanyeshuri bamaze hafi ukwezi nta murezi ubakandagira imbere!

Next Story

Umugore yashyize uburozi budasanzwe muri divayi n’icyayi yahaye umugabo we !

Latest from Imikino

Go toTop