Bugesera: Pasiteri yapfuye ari gutera akabariro

October 6, 2025
by

Umugabo wo mu Karere ka Bugesera wari Pasiteri yapfiriye mu rugo rw’umugore aho yari yagiye gutera akabariro. Amakuru avuga ko uwo mugabo yari yaratandukanye n’uwo bashakanye bapfa kubura urubyaro.

Uwo mugabo akaba yari uwo mu Mudugusu wa Musagara , Akagari ka Kanazi , Umurenge wa Nyamata ho mu Karere ka Bugesera mu Ntara  Intara y’Iburasirasuba.

Uwo mugabo yaguye mu buriri bw’umugore aho yari ari gutera akabariro ndetse ngo akaba yapfuye bakiri muri icyo gikorwa nk’uko ikinyamakuru cyitwa BTN dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uwo mugabo yahoze ari Pasiteri mu Itorero rya ADEPR icyakora ngo iryo Torero yayoboraga , ryaje gufungwa mu nkubiri yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa bituma yigira mu rindi Torero aho nab wo yari ahafite inshingano zikomeye.

Amakuru avuga ko kandi nyakwigendera yagiye muri urwo rugo rw’uwo mugore avuye gusenga icyakora ngo uwo mugore yapfiriyeho bakaba bari basanzwe babonana kenshi gashoboka.

Uwo mugore yapfiriyeho ngo yari asanzwe abana n’abana be batatu muri iyo nzu byabereyemo ndetse amakuru akaba avuga ko uwo mugore yahise atabwa muri yombi.

Nyakwigendera we yari yarabanje kubana n’undi mugore mu buryo bwemewe n’amategeko icyakora ngo baza gutandukana bamaze gushwana bapfuye kubura urubyaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Victor Osimen yifurije umukobwa we isabukuru nziza y’amavuko

Next Story

Rutsiro: Abantu 8 bakurikiranyweho gutema inka y’Uumuturage

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop