APR FC yasezerewe na Pyramids FC ubugira gatatu

October 6, 2025
by

Ikipe ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yasezerewe na Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora rya mbere nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 bikaba bibaye ubwa gatatu yikurikiranya.

Nyuma yo gutsindwa ibyo bitego 3:0 bikaba byiyongera kuri 2-0 yatsindiwe i Kigali, iviramo ku giteranyo cy’ibitego 5-0.

Uwo mukino wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025, ni bwo hakinwe umukino wo kwishyura wabereye i Cairo mu Misiri kuri Stade yitiriwe 30 Kamena. Umukino ubanza wabereye i Kigali, APR FC yari yatsinzwe ibitego 2-0.

Ikipe ya APR FC yagiye mu Misiri idafite Djibril Ouattara urwaye na Mugisha Gilbert wakoze ubukwe kuri iki Cyumweru. Ni mu gihe Mamadou Sy na Dauda Yussif Seidu bakuwe mu bakina umukino ku munota wa nyuma kubera imyitwarire mibi itigeze itangazwa n’iyi kipe.

Pyramids FC ya Mayele yari mu rugo ni yo yatangiye umukino neza yiharira cyane umupira ku kigero cya 78%. Ku munota 43, Pyramids yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mostafa Ziko. Igice cya mbere cyarangiye Pyramids FC yatsinze APR FC igitego 1-0.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Ishimwe Pierre yakoze akazi gakomeye, akuramo imipira ibiri ikomeye yatewe n’abakinnyi ba Pyramids FC, irimo n’uwo yahagarikiye ku murongo. Ahmed Atef yatsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku munota wa 60, hadashize iminota ibiri na Mohamed Hamdi atsinda igitego cya gatatu ku ruhande rwa Pyramids FC.

Umukino warangiye APR FC yatsinzwe na Pyramids FC ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 5-0 mu mikino yombi. Ni inshuro ya gatatu yikurikiranya APR FC isezerewe na Pyramids muri CAF Champions League.

Mu nzira igana mu matsinda Pyramids FC izahura na Ethiopian Insurance yo mu Ethiopia yasezereye Mlandege FC yo muri Zanzibar ku bitego 4-3.

Abarebye umupira bahamya ko APR FC yarushijwe cyane ndetse bikaba bigaragazwa n’imibare yagaragajwe mu mukino na nyuma yawo.

APR FC ni imwe mu makipe akomeye mu Rwanda ndetse ikaba yaratwaye ibikombe byinshi bya Shampiyona y’u Rwanda ibintu biyiha ubudahangarwa mu Rwanda , icyakora ikaba igishakisha uburyo yakubaka izina itsinda amakipe yo hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Erling Haaland yafashe Manchester City kubona amanota atatu

Next Story

Judith watandukanye na Safi Madiba arakuriwe

Latest from Imikino

Go toTop