Umuhungu w’umuhanzikazi w’ikirangirire Tina Turner, witwa Ike Turner Jr, yapfuye afite imyaka 67 nyuma y’umunsi umwe gusa yizihije isabukuru ye y’amavuko ndetse na nyuma y’imyaka ibiri nyina apfuye.
Nk’uko bitangazwa n’umuryango we, Ike Jr. yapfuye ku wa Kane aguye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Los Angeles, nk’uko Jacqueline Bullock, mushiki wa Tina Turner, yabibwiye ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru.
Bullock yasobanuye ko urupfu rwa Ike Jr. rwatewe n’uburwayi bw’impyiko itakoraga neza (kidney failure) kandi ko yari amaze igihe ubuzima bwe bugenda burushaho kuba bubi kubera ibibazo bikomeye by’umutima ndetse ngo akaba yari anarwaye indwara ya ‘stroke’ yari yaratangiye kumufata mu kwezi gushize.
Yagize ati:”Birababaje gutangaza urupfu rw’umwishywa wanjye Ike Turner, Jr. Junior yari arenze kuba umwishyurwa ahubwo yari umuvandimwe kuko bisa n’aho twakuriye hamwe”.
Ike Jr. yari umuhungu w’umuhanzi Ike Turner (wapfuye mu 2007) na Lorraine Taylor. Uwo mwana yarezwe cyane na nyina nawe waje gupfa gusa yari yarakoze uko ashoboye ngo amwiteho kugeza akuze. Tina Turner ubwe yapfuye mu 2023 afite imyaka 83.
Uretse kuba umuhanga mu gucuranga, Ike Jr. yari umwe mu basound engineers bakunzwe dore ko yigeze kwegukana igihembo cya Grammy mu 2007 mu cyiciro cya Best Traditional Blues Album kubera album ya se “Risin’ With The Blues”.
Umuryango wabo , washimiye buri wese ukomeje kubaba hafi mu gahinda no mu mubabaro bafite wo gutakaza umwe muri bo.


