Guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, Leta y’u Rwanda irateganya gutangiza uburyo bushya bwo gupima uturemangingo ndangasano (DNA) tw’umwana ukiri mu nda.
Ni gahunda igamije gufasha mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwihutisha ubutabera ku bahohotewe.Ibi bizamini bizajya bikorwa kuva inda ifite ibyumweru bitandatu kugeza ku byumweru umunani, kandi bizakorwa mu buryo budafite ingaruka ku buzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi, kuko nta kubagwa cyangwa igikorwa cyatuma bahura n’ibibazo bizabamo.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) butangaza ko ibi bizamini bizifashisha ikoranabuhanga rigezweho rizwi nka Next Generation Sequencing.
Muri iri koranabuhanga, hazajya hafatwa amaraso y’umubyeyi utwite hamwe n’amatembabuzi y’ukekwaho kuba se w’umwana, bikazifashishwa mu kugaragaza isano ya DNA hagati yabo.
Dr Karangwa Charles, Umuyobozi Mukuru wa RFI, yavuze ko ibi bizamini bizafasha kumenya isano iri hagati y’ukekwaho gusambanya n’umwana utaravuka hakiri kare, bikorohereza inzego z’ubutabera gukora iperereza ryihuse kandi rishingiye ku bimenyetso bifatika.
Yavuze kandi ko Leta y’u Rwanda izajya yishyura ibizamini bikorwa mu manza nshinjabyaha binyuze mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gihe abashaka gupimisha DNA ku bushake bazajya babyiyishyurira.
N’ubwo itegeko rigenga ikoreshwa ry’ibizamini bya DNA ritaremezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, RFI ivuga ko hazakoreshwa amabwiriza asobanutse ajyanye n’ubuziranenge, uburyo bwo kubika ibimenyetso, ndetse n’uko ibizami bizajya byemerwa n’inkiko.
Mu mwaka wa 2024, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko abangavu 22,454 batewe inda, bavuye kuri 22,055 mu mwaka wa 2023, benshi muri bo batarageza ku myaka 17.
Muri 2023, abakobwa bari hagati y’imyaka 18–19 batewe inda bageraga ku 16,650, abari hagati ya 14–17 bari 5,354 naho abari munsi y’imyaka 14 bari 51.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023–2024, Ubushinjacyaha bwakiriye imanza 3,625 z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko izagejejwe mu rukiko zari 1,613 gusa. Muri izo manza, 1,711 zakozweho ibihano mu gihe abaregwa 911 bagizwe abere.
Urugero rwo mu Ntara y’Iburasirazuba rugaragaza ko mu 2023 habaruwe abangavu 8,801 batewe inda, ariko kugeza hagati ya 2024, abakekwaho kubasambanya 70 gusa ari bo bagejejwe imbere y’ubutabera.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 n’Ikigo Legal Aid Forum ku bufatanye na AJPRODHO–JIJUKIRWA bwagaragaje ko imanza 15% gusa z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda ari zo zigera mu nkiko.
Iyi gahunda nshya yo gupima DNA z’abana bataravuka izaba inzira ikomeye mu kurushaho guhangana n’ihohoterwa, gushyigikira ubutabera, no kurinda uburenganzira bw’abana n’ababyeyi b’abangavu.