Tshisekedi wa Congo yavuganye kuri Telefone na mugenzi we wa Ukraine

October 5, 2025
by

Perezida wa Congo Felix Tshisekedi na Perezia wa Ukraine bakomeje gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’ubwirinzi, ingufu z’amashanyarazi n’ikoranabuhanga.

Perezid awa Ukraine Volodymyr Zelensky anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze (X), yatangaje ko yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Congo Antoine Felix Tshisekedi.

Nk’uko Volodymyr Zelensky yabitangaje , ibiganiro byabo bishingiye ku bufatanye bijyanye n’ubwirinzi mu bya gisirikare, ingufu z’amashanyarazi n’ikoranabuhanga.

Mu byo baganiriyeho kandi harimo ko impande zombi zigomba gukomeza ubufatanye bufitiye akamaro Ibihugu byabo.

Perezida wa Ukraine yagize ati:”Nagiranye ikiganiro na Perezid awa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi. Namushimiye ku bw’ubufatanye bwe n’Igihugu cya Ukraine ndetse n’abaturage bayo”.

Yaomeje agira ati:”Twaganiriye ku kamaro ko kugera ku mahoro, kubaha Ubwigenge n’Ubusugire bw’Igihugu ndetse no guteza imbere umubano wacu w’Ibihugu byombi. Muri ibi bihe by’intambara, Abanya-Ukraine babonye ubunararibonye bukomeye mu by’ikoranabuhanga kandi twiteguye kubisangiza abanda”.

Ati:” Ubufatanye mu by’ingabo, ikoranabuhanga mu buhinzi, isaranganya ry’ingufu (decentralization), n’itangwa rya serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga  ni zimwe mu nzego nyinshi Ukraine yiteguye gukoreramo ubufatanye. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje inyota yo kubigiramo uruhare, kandi twumvikanye ko impande zombi zizakorana kuri byose bikenewe kugira ngo tugere ku bufatanye bungukira impande zombi”.

Yasoje avuga ko yasabye Felx Tshisekedi gusura Igihugu cye cya Ukraine. Ati:”Natumiye Perezida wa Congo gusura Ukraine kugira ngo duhure imbonankubone, tuganire kuri ibyo byose mu buryo burambuye”.

Muri 2024 nibwo Ukraine yafunguye Ambasade yayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku rwego mpuzamahanga, ibyo Bihugu byombi bikaba bihanganye n’intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Felix Tshisekedi yasezeranyije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo

Next Story

Putin yashimiye Trump ariko amubuza guha Misile Ukraine

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop