Paris Jackson na Janet Jackson bahurira mu birori bya Fashion Week

October 5, 2025
by

Nyuma y’igihe kirekire batagaragara bari kumwe abo mu muryangi wa  Micheal Jackon bongeye kwihuza ubwo bitabiraga ibirori bya Paris Fashion Week.

Bari kuri Tom Ford, mu birori bya Paris Fashion Week bikunzwe n’abatari bake,  Janet Jackson umukobwa wa Micheal Jackson yagaragaye ari kugirana urugwiro na Paris Jackson umukobwa w’umuvandimwe mukuru wa nyakwigendera Micheal Jackon ufatwa nk’umwami w’injyana ya Pop.

Abo bakobwa bombi bakaba bari bambaye mu buryo budasanzwe bigaragara ko bari biteguye gutambukana umucyo muri ibyo birori bimurikirwamo imyenda ndetse bikaba byitabirwa n’abantu benshi biganjemo ibyamamare.

Mu mafoto yagiye hanze, Paris na Janet Jackon bagaragaye bari guhoberana cyane , bahuje urugwiro ibintu byeretse abababonye ko hagati yabo bombi hagarutse umwuka mwiza nyuma y’igihe batumvikana gusa akaba ari amagambo yatangajwe n’abantu batandukanye.

Gusa si ubwa mbere bahuje urugwiro kuko muri 2022 ,Paris Jackson yashyize hanze ifoto ari kumwe na Paris, arenzaho amagambo agaragaza ko yishimiye guhura n’umuvandimwe we.

Muri 2018 kandi Paris Jackon na we yari yagaragaje urukundo kuri Janet Jackon nyuma yo kutitabira ibirori bya Billboard Music Awards.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Putin yashimiye Trump ariko amubuza guha Misile Ukraine

Next Story

Umugore yitabye telefone avuye mu bwogero ahita apfa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop