Ujya wibaza uko wakwirinda guhura n’indwara zitandukanye by’umwihariko ‘Infction’. Soma iyi nkuru witonze urasobanukirwa.
Muri iyi nkuru turifashisha ubuhanga bw’umuhanga mu ndwara zandura zirimo na ‘Infection’ witwa Dr. Tom Warren, atubwire ibintu 3 byibura , byagufasha guca ukubiri n’izo ndwara ukabaho udahura na zo.
Mu gihe kandi wamenye ubwo buryo buzatuma n’abo mubana umunsi ku munsi batandukana nazo maze mubeho muzira umuze.
Ubusanzwe benshi baziko ‘Infection’ zikunda gufata abana cyane cyangwa abanda bari mu kigero cy’imyaka mito ariko si ko bimeze kuko buri wese ashobora guhura nazo ahubwo umuti akaba ari ukwirinda.
MENYA IBYAGUFASHA GUCA UKUBIRI NAZO.
1.Imbaraga zo kugirira isuku ibiganza byawe: Niba ushaka guca ukubiri na ‘Infection’. Gira umuco wo gukabara intoki n’amazi meza n’isabune. Ibi bizagufasha kumenya uko wita kumubiri wawe ndetse n’ibyo ukozeho byose bibe bisukuye, ntaho uzahurira nazo rero.
Dr. Tom Warren aravuga ko mu gihe ukaraba intoki, koresha amazi meza n’isabune cyangwa ukoreshe umuti wabugenewe.
Avuga ko kandi uburyo bwiza bwo kugirira isuku ibiganza byawe ari ukujya ukaraba mbere yo kurya ndetse na nyuma yo kurya kugira ngo bigende neza.
2.Irinde gusangira amafunguro: Dr. Tom Warren avuga ko kugira ngo wowe ubwawe wirinde kurwara infection, bizanaturuka kuko kwirinda gusangira amafunguro kuko ariho hava gusangira amacandwe , ububobere buturutse kuri umwe bujya ku wundi n’ibindi.
Agaragaza ko gusangira amafunguro bishobora gutuma mukoresha ikiyiko kimwe, mu gihe musangira ibi bikaba byateza ikibazo mu gihe umwe muri mwe yaba atizewe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Gusangirira ku isahani imwe n’umuntu runaka, bishobora gutuma muhuza amacandwe akaba yanyuramo iyo ndwara ikaba ikugezeho.
3.Kutagira Vitamini: Dr. Tom Warren agira inama abantu bose kurya amafunguro akungahaye ku ntungamubiri zose kugira ngo babone Vitamini ihagije ituma umubiri wabo ugira ubudahangarwa.
Kimwe n’ibindi tutagarutseho ariko icya mbere gihatse ibindi ni uko wowe ukwiriye kwiyitaho hanyuma ibindi bikikora.