Imikino y’umunsi wa 3 wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League yakomeje amakipe amwe aratsinda andi aratsindwa nk’uko tugiye kubirebera hamwe muri iyi nkuru.
Habaye umukino wahuje ikipe ya As Kigali na Gorilla watangiye saa 15:00 kuri Kigali Pele Stadium ni umukino wayobowe n’umusifuzi witwa Kayitare David.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe ari ku nganya 0-0, mu gice cya kabiri ku munota wa 68 nibwo Irakoze Darcy wa Gorilla yatsinze igitego gifungura amazamu.
Kuri uyu munota ikipe ya Gorilla ya yoboye umukino ku gitego 1-0 bwa As Kigali kugeza mu minota y’inyongera ubwo Rudasingwa Prince yishyuriye ikipe ya As Kigali kuri penaliti,umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Myugariro wa Gorilla Nduwimana Eric ni we wa hembwe nk’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino.
Imikino ya Shampiyona y’u Rwanda yakomeje ku wa 6 tariki 4 Ukwakira 2025,imikino yabaye harimo umukino wahuje Musanze FC na Bugesera FC uyu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane saa 15:00 uyu mukino wayobowe n’umusifuzi Nshimyumuremyi Abdallah ,igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe ari kunganya 0-0.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 86 nibwo Byishimo Valua yatsinze igitego cya mbere cya Bugesera biba igitego 1 cya Bugesera 0 bwa Musanze mi minota y’inyongera nibwo Sunday Inemesit yatsinze igitego cya Musanze biba 1-1 aba ari nako umukino urangira.
Kuri uyu wa 6 habaye undi mukino wahuje ikipe ya Marine FC na Rutsiro FC uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu umusifuzi wayoboye uyu mukino ni Ishimwe Jean Claude umukino watangiye saa 15:00,igice cya 1 cy’umukino cyarangiye amakipe ari kunganya 0-0.
Mu gice cya 2 ku munota wa 76 nibwo Nizeyimana Mubaraka yatsinze igitego cya mbere cya Marine ,mu minota y’inyongera nibwo Ndikumana Fabio yatsinze igitego cya 2 cya Marine umukino urangira ikipe ya Marine itsinze Rutsiro ibitego 2-0.
Kuri uyu munsi kuri Stade Kamena habereye umukino wahuje ikipe ya Mukura VS na Kiyovu Sports wayobowe n’ umusifuzi Samuel Uwikunda ,igice cya mbere cyarangiye amakipe ari kunganya 0-0,umukino warangiye amakipe anganyije 0-0.
Kuri iki cyumweru Shampiyona y’u Rwanda yakomeje imikino yabaye harimo umukino wahuje ikipe ya Gasogi United na Rayon Sports uyu mukino watangiye saa 15:00.
Umusifuzi wayoboye uyu mukino ni Twagirumukiza Abdoul wabereye kuri Kigali Pele Stadium .
Ku munota wa 5 Tambwe Gloire wa Rayon Sports yafunguye amazamu Rayon Sports iyobora umukino igitego 1-0 bwa Gasogi United,ku munota wa 17 Ngono Guy Helve Eloundou ni we watsinze igitego cyo kwishyura amakipe anganya igitego 1-1.
Ku munota wa 29 nibwo Kokoete Udo yatsinze igitrgo cya 2 cya Gasogi United igice cya mbere kirangira ikipe ya Gasogi United iyoboye n’ibitego 2-1, mu gice cya kabiri ku munota wa 52 nibwo Harerimana Abdelaziz yishyuriye Rayon Sports igitego cya 2, umukino urangira amakipe anganyije ibitego 2-2.
Kuri iki cyumweru mu Karere ka Huye habereye umukino wahuje ikipe y’Amagaju na Gicumbi kuri stade ya Kamena uyu mukino watangiye saa 15:00 uyoborwa n umusifuzi Akingeneye Hicham,ku munota wa 16 kapiteni wa Gicumbi Fc Ndikumana Arteta yafungye amazamu ikipe ya Gicumbi iyobora umukino ku gitego 1-0.
Ku munota wa 45 umukinnyi wa Gicumbi Rubuguza Jean Pierre yatsinze igitego cya 2 Gicumbi ikomeza kuyobora umukino n’ibitego 2-0,umukino urangira ikipe ya Gicumbi ibonye amanota 3.




Umwanditsi: Igiraneza Olivier