Felix Tshisekedi yasezeranyije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo

October 5, 2025
by

Umukuru w’Igihugu cya Congo , Antoine Felix Tshisekedi, yasezeranyije urubyiruko rwo mu Burasirazuba bwa Congo ko agomba kubasubiza amahoro avuga ko babuze mu gihe cya vuba.

Ibyo yabibwiye urubyiruko rwo mu Mujyi wa Goma, Rutshuru , Masisi , Kalehe no mu tundi duce twigaruriwe n’umutwe wa M23. Tshisekedi, yabasezeranyije ko agomba kubasubiza amahoro , umutekano ndetse agashyira imbere kubaka ibyangiritse mu gihe cya vuba utwo duce niyongera kutwisubiza.

Yagize ati:”Imbaraga mugaragaza mu gihe muri kurengana, si ijwi gusa ahubwo ni ishema ry’Igihugu cyanyu kandi ritwibutsa inshingano zacu. Mwibukeko Repubulika yose , ihagararanye namwe n’umutima umwe. Mumenye ko mutari mwenyine”.

Ibyo Perezida Felix Tshisekedi yabitangaje ku Cyumweru mu birori byo gufungura kumugaragaro ibiro by’inama y’Igihugu y’urubyiruko (CNJ) mu Mujyi wa Kinshasa.

Umukuru w’Igihugu cya Congo, yatangaje ko ibyo azaheraho Namara guha amahoro abo baturage be, ari ugusanura imihanda yangiritse, kubaka amashuri n’amavuriro no kubaha amashanyarazi n’irindi koranabuhanga kugira ngo urwo rubyiruko ruzabashe kubona uko rwiteza imbere n’aho dutuye”.

Ni umuhango kandi wabereye mu Kigo cy’Umuco n’Ubugeni cy’Ibihugu byo hagati ya Afurika (CCAPAC), ukaba wahuje  abagize Guverinoma ya Congo, ibigo bya leta, abafatanyabikorwa mu by’imari n’ubuhanga, ndetse n’amashyirahamwe y’urubyiruko.

Ubuyobozi bushya bw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (CNJ), buyobowe na Claude Mbuyi, bwerekanye gahunda y’Ubuyobozi bushingiye ku nsanganyamatsiko igira iti:“Gufata no gukangurira urubyiruko gukoresha ubushobozi bwarwo mu rugendo rwo guteza imbere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC)”.

Perezid awa Congo, yibukije urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ari imbaraga z’Igihugu zigomba gutuma gitera imbere ndetse akaba ari nabo mbaraga z’Igihugu, aheraho agaragaza umuhate wo kurufasha gukomeza kwiteza imbere.

Tshisekedi, yavuze atajijinganya ko mu gihe kitari icya kera azafata ibice byose Umutwe wa M23 wigaruriye bisobanuye ko ashobora kuba ari gutegura intambara azabinyuzamo na cyane ko yamaze gusa n’uwikura mu biganiro by’amahoro byari birimo guhuza Igihugu cye na Repubulika y’u Rwanda.

Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda yagaragaje ko amasezerano y’amahoro yagombaga gusinywa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atigeze asinywa kubera ko Perezida wa Congo Felix Tshisekedi yabujije abari bamuhagarariye kuyasinya.

Oliver Nduhungirehe yavuze ibi ubwo yasubizaga inkuru ya Reuters yagiraga iti:”Congo, Rwanda will not sign economic deal this week in setback for peace process”.

Ni nyuma kandi y’aho umwe mu baminisitiri bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baciriye amarenga ko bamaze kwinjiza abacanshuro ba Blackwater bashinzwe na Erik Prince.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Hamas yemeye kurekura imbohe z’abaturage ba Israel

Next Story

Tshisekedi wa Congo yavuganye kuri Telefone na mugenzi we wa Ukraine

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop