Umuhanzikazi Celien Dion wakunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo, yongeye kugaragara mu ruhame ari kumwe n’abana be nyuma y’igihe bivuzwe ko arwaye indwara idakira.
Celine Dion urwaye indwara ya Stiff-Person Syndrome, yari amaze igihe ataragara mu ruhame by’umwihariko ari kumwe n’umuryango we .
Uyu mubyeyi w’abana batatu yagaragaye ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Ukwakira, mu gitaramo cy’umuhanzi Paul McCartney cyabereye i Las Vegas, aho yari aherekejwe n’abahungu be ari bo; René Charles ufite imyaka 24, hamwe n’impanga Nelson na Eddy bafite imyaka 14 y’amavuko.
Celine Dion yagaragaye yishimye cyane ari kumwe n’abana be ndetse anagaragaza ko yanyuzwe n’indirimbo za Paul McCartney.
Kuva muri 2022 , Celine Dion abwirwa ko arwaye indwara itagira umuti n’urukingo, yakomeje kugaragaza ko akunda umuziki cyane aho yitabiriye ibitaramo bitandukanye ndetse agakunda no gusohokana n’abana be.
Celine Dion kandi yaherukaga kwitabira igitaramo cya Coldplay, cyabereye i Las Vegas nanone, ndetse abonana na Chris Martin wamwizihiye cyane, ubwo yari atashye akiye yandika ku mbuga nkoranyambaga ze, ubutumwa bugaragaza ko cyari igitaramo cyiza.
Yagize ati:”Umutima wanjye uracyaririmba! Ndashimira byimazeyo itsinda rya Coldplay n’ababashije kwakira umuryango wanjye n’urukundo rwinshi. Byari byiza cyane”.
N’ubwo ubuzima bwe butorohewe, Céline Dion akunze kuvuga ko abana be ari bo bamutera imbaraga zo gukomeza kubaho aho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru People cyandikira muri Amerika yavuze uburyo yababajwe no kubona ubuzima bwe busa n’ubumutenguha, ariko akiyemeza kudateza ubwoba abana be nyuma yo kubura se, René Angélil, wapfuye muri 2016 azize kanseri y’umuhogo.
Celine Dion yagize ati:”Hari igihe nari ntakibasha kugenda neza, kandi nari naratakaje uburyo bwo kubaho nk’uko bisanzwe. Abana banjye batangiye kubibona, maze nibuka ko bamaze kubura se, ntashaka ko bongera kugira ubwoba. Narababwiye nti ‘Mwatakaje papa, ariko mama afite indwara. Si indwara izamwica, ahubwo ni ibintu agomba kubaho abimenyereye”.
Celine Dion wamamaye ku Isi yose kubera indirimbo nka “My Heart Will Go On” na “The Power of Love”, yakomeje kugaragaza umutima w’ubutwari n’urukundo rudasanzwe afitiye umuryango we n’abafana be.
Kugaragara kwe mu ruhame n’abahungu be byongeye gutuma benshi bamugaragariza urukundo no kumwifuriza gukomeza gukira, kuko ari urugero rw’umuntu udacogora imbere y’ibigeragezo.
N’ubwo yazahajwe na Stiff-Person Syndrome , Celine Dion yabaye umugore washimangiye ko umuziki ari ibintu akunda kurenza ibindi mu buzima bwe ndetse ko adateze kuwureka.
Yaherukaga gushyira hanze Filime nto ugaruka ku buzima bwe , bwo kuva yarwara iyo ndwara , uko yabyitwayemo n’uburyo yakomeje gufashwa.


