Ibyo wamenya kuri Chance umukobwa wa P Diddy

October 4, 2025
by

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu by’ingenzi wamenya ku mukobwa wa P Diddy witwa Chance uri mu bamutakambiye ngo ahabwe imbabazi bikarangira akatiwe agacibwa n’amande y’amafaranga.

Sean Diddy Combs, ni umugabo w’abana 7 barimo n’umukobwa we Chance w’imyaka 18 y’amavuko. P Diddy yakunze kujyana n’umukobwa we Chance mu bitaramo bitandukanye ndetse na we yijyana mu bindi bituma izina rye rikomeza kuba ikmenyabose.

Kuva P Diddy yafatwa agafungwa, agashinjwa ibyaha bitandukanye byamuviriyemo igifungo cy’imyaka ine n’amezi abiri n’amafaranga angana 724,000 Rwf , Chance n’abavandimwe be bakomeje kmuvuganira bagaragaza ko umubyeyi wabo akwiriye gutaha akajya kubitaho.

Muri 2024, musaza wa Chance witwa Quincy, anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko ibyo Se yanyuzemo byatumye nabo nk’abana , bafatwa mu buryo butari bwiza.

Yagize ati:”Ukwezi kwashize umuryango wacu warahungabanye cyane.Benshi baciriye Papa imanza natwe baraziducira. Bavuze amagambo atari meza, gusa twagumye hamwe, turafatanya , tuguma ku kuri kuko twari tuziko kuzigaragaza. Twizeye ko nta kintu na kimwe kizangiza umuryango wacu. Papa turagukumbuye kandi turagukunda”.

Mu mezi atandatu ashize Chance n’abavandimwe be bagiye mu Mujyi wa New York gushyigikira Se ku byaha yarezwe birimo gucuruza abantu no kubasambanya n’ibindi bitandukanye birimo guhohotera uwo bakundanaga.

NGIBI IBINTU USHOBORA KUMENYA KU MUKOBWA WA P DIDDY WITWA CHANCE.

Ubusanzwe Chance Combs ni umwe mu bakobwa bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga aho anyuza amafoto ya Se ndetse na we ubwe yitabiriye ibitaramo bitandukanye.

Chance afite abavandimwe bagera kuri 6 na we wa Karindwi. Afite abasaza be 3 aribo; Quincy,Justin na Christian King, akagira abavandimwe be batatu aribo;D’Lila, Jessie na Love Sean Combs.

P Diddy yakunze gutwara Chance mu bitaramo bitandukanye akamunyuza ku itapi itukura.

Mu myaka 3 ishize, Chance yagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga yitabiriye ibitaramo bitandukanye kubera se.Yitabiriye VMA ya 2023, aho Se yaherewe igihembo cya Global Icon Awards, mu gihe muri 2022 P Diddy yari yajyanye  Chance muri Academy Award.

Muri ibyo birori byose , P Diddy yakundaga kwirata umwana we cyane, avuga ko ari mwiza kandi ko yambaye neza.

Chance ahora yifuza kuba umukinnyi wa Filime nk’uko yabigaragaje muri 2022 ubwo yari amaze kwitabira ibirori bya Oscar Awards, maze mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, akavuga ko ashaka kuba umukinnyinwa Filime.

Yaranditse ati:’Gukina filime byahoze mu nzozi zanjye mu myaka myinshi yatambutse. Rero kwitabira Oscar Awards ndi kumwe na Papa byari ibyagaciro cyane. Ntabwo nasobanura uko nanezerewe cyane hamwe na we”.

Nk’uko ikinyamakuru People kibitangaza, Chance yatangiye Kaminuza muri 2024 aho yiga muri Kaminuza ya Tisch School of the Arts.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umuraperi Hajp yafatanije na Alyana mu gukomoza ku nkovu z’urukundo rushira hadateye kabiri !

Next Story

Dore impamvu ukeneye kurya umuneke uko byagenda kose

Latest from Imyidagaduro

Go toTop