Hamas yemeye kurekura imbohe z’abaturage ba Israel

October 4, 2025
by

Abarwanyi b’umutwe wa Hamas ukorera mu Ntara ya Gaza muri Palestine bemeye kurekura imbohe z’abaturage ba Israel nka kimwe mu byasabwe na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu mushinga we yise uwo kugarura amahoro no guhagarika intambara igiye kuzuza imyaka ibiri ihanishije aba barwanyi na Israel.

Ni mu itangazo aba barwanyi basohoye ku wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025, bavuga ko bemeye kurekura imbohe z’Abanya-Israel bafite, aba bashimuswe tariki ya 7 Ukwakira 2023, ubwo abarwanyi ba Hamas binjiraga muri Israel bahagabye igitero.

Icyemezo cya Hamas kije nyuma y’uko Perezida Trump yari yaburiye uwo mutwe awuha amasaha 72 ukaba wemeye ibyo usabwa, mu mushinga we w’amahoro. Uyu mushinga w’amahoro urimo ingingo 20, zirimo guhita hahagarikwa imirwano no kurekura mu masaha 72 ya mbere imbohe z’Abanya-Israel yaba ari bazima cyangwa barapfuye.

Trump yari yanditse kuri Truth Social ati: “Niba aya mahirwe ya nyuma atagezweho, ibyago bitigeze bibaho bizagera kuri Hamas. Hazabaho amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati byanga bikunda.” Umutwe wa Hamas wumvise ubusabe bwe maze uvuga ko ugiye kurekura imbohe ufite. Ni umwanzuro wakiriwe neza n’amahanga.

Perezida Trump mu mashusho yasohoye yashimiye ibihugu birimo Qatar, Turkey, Saudi Arabia, Jordan na Misiri byagize uruhare muri ibyo biganiro by’amahoro. Ati: “Ni umunsi ukomeye. Dutegereje kubona imfungwa zisubira kubonana n’ababyeyi bazo. Turi hafi kugarura amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, na we yavuze ko yishimiye umwanzuro wa Hamas wo kurekura imfungwa. Avuga ko byose bishingiye ku bitekerezo bya Perezida Donald Trump. Ati: “Ndashimira kandi Qatar na Misiri ku ruhare rwabo rukomeye mu buhuza.”

Ntibizwi umubare w’imfungwa z’Abanya-Israel baba bakiri bazima muri Gaza. Kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023, rwarambikanye ubwo Israel yatangizaga ibikorwa bya gisirikare muri Gaza mu rwego rwo kwihorera no gutanga isomo kuri Hamas yari yagabye igitero imbere muri Israel, hagapfa abarenga ibihumbi 12 abandi barenga 250 bagashimutwa.

Kuva iyo ntambara itangiye, abarenga ibihumbi 65 barapfuye muri Gaza ndetse umujyi ugasenywa hafi ya wose.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uko byagenze ngo umugore wabyaye umwana amwite UCI

Next Story

Felix Tshisekedi yasezeranyije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop