Yolo The Queen aratwite nyuma yo kugaragarizwa urukundo na Harmonize

October 3, 2025
1 min read

Umukobwa wamamaye nka Yolo The Queen yatangaje ko atwite nyuma y’igihe umuhanzi w’icyamamare Harmonize atangaje ko amukunda cyane ndetse ko yumva yaza gutura mu Rwanda kubera we.

 

Uyu mushabitsi ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko atwite nyuma yo kubazwa n’umufana we impamvu atagitambutsa cyane amafoto ye kumbuga nkoranyambaga.Uyu mukobwa wuje ikimero gutangaza abatari bake , yahise amusubiza ati:’ Ndatwite”.

 

N’ubwo Yolo The Queen atigeze agaragaza uwatambukije ubu butumwa ariko Yolo The Queen yakoze ibi , nyuma yo gutambutsa ubwa Harmonize wavugaga ko akumbuye iyi nkumi ndetse akabivuga mu kinyarwanda cyiza ati:” Sinshobora gutegereza kongera kuguhobera mukunzi”.

 

Harmonize akimara kumva ko Yolo The Queen atwite yaruciye ararumira ntihari ikindi yongera gutangaza.Urukundo rwa Harmonize na Yolo The Queen rwagiye ruvugwa ho byinshi , gusa kugeza ubu ntawe uzi neza uyu mukobwa dore ko hari n’abatemera ko abaho wanyawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“Mfite Tattoo 800 kumubiri wanjye ariko bituma abantu banyanga bakambuza no kujya mu birori bya Noheli” ! Umugore wishyize ho Tattoo yatangaje ko ababazwa n’abatamwumva

Next Story

Umuntu ushyira amafoto y’ubwambure bwe kukarubanda ashobora kujya afungwa imyaka 3 n‘ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300RWF ariko itarenze ibihumbi 500 RWF

Latest from Uncategorized

Go toTop