Yiyamye abakomeje kumwita umuhungu! Mutesi Magnifique usa n’abahungu akomeje gutangaza benshi

October 3, 2025
1 min read

Amashusho yuyu mukobwa Mutesi Magnific ukina imikino yo kwiruka akomeje guca ibintu kumbuga nkoranyambaga hirya no hino.

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwa Instagram rwa The cat Babalao, uyu mukobwa yagaragaye avuga ko yiyamye abantu bamwita umuhungu ko we ngo ari umukobwa.

 

Muguha gasopo abo bose bamwita umuhungu yavuze ko ntawe wigeze aza kumureba igitsina cye ngo abone ko ari umuhungu rero yiyamye abo bose bamwita umuhungu.

 

Uyu mukobwa yavuze ko ibyo kumwita umuhungu no mu mupira w’amaguru bibamo cyane ko ngo iyo babona umukobwa uconga ruhago neza bavuga ko ari umuhungu.

 

Yanakomeje avuga ukuntu kuba yaravutse ameze nk’umuhungu aribyo byatumye abyaza umusaruro uko agaragara akajya mu mikino nkiyo yo kwiruka.

 

Mu byukuri abantu benshi bakomeje gushidikanya bibaza niba uyu ari umukobwa cyane ko uko asa ari nk’abahungu uko avuga nabyo ni nk’abahungu mbese bikomeje kugorana.

Source: the cat Babalao

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Basebye ! Amashusho ya Dj Sonia agwa ku rubyiniro akomeje guca ibintu

Next Story

“Kubona icyo kurya muri iyi minsi i kigali birasaba Gutuburira abantu” ! G Taff wamamaye k’umavubi yahamije ko kurya muri ino minsi bigoye bityo kubeshya abantu akaba aricyo gisubizo

Latest from Uncategorized

Go toTop