Yaka Mwana wamamaye muri Cinema Nyarwanda yatawe muri yombi

October 3, 2025
by

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB , rwatangaje ko rwataye muri Yombi Yaka Mwana wamamaye muri Cinema Nyarwanda ndetse no mu rwenya , ukurikiranyweho gukomeretsa k’ubushake.

 

 

Ifungwa rya Gasore Pacifique wamamaye nka Yaka Mwana ryavuzwe kuri uyu wa Gatatu  tariki 08 Ugushyingo 2023, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavugaga ko uyu mu kinnyi wa Filime akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku rugomo.

Photo by Bwiza.com

 

Umuvugizi wa RIB , Bwana Murangira B Thierry, asubiza ubutumwa bw’umwe mu bari babajije niba ayo makuru ari ukuri anyuze kurubuga rwa X, yagize ati:”Ni byo koko Gasore Pacifique uzwi ku izina rya Yaka Mwana arafunze akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake.”

 

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB Murangira B Thierry kandi avuga ko Yaka Mwana afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Yaka yamamaye muri Filime ndetse no mu rwenya ndetse no mu biganiro bitandukanye bicishwa kuri Youtube.

Isoko: Radio/TV10

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ku bakundana gusa ! Dore amagambo meza ukwiye kubwira umukunzi wawe mu gitondo abyutse

Next Story

Abakobwa gusa: Niba umusore mukundana akora ibi bintu menya ko ari umubeshyi ubifitemo uburambe

Latest from Uncategorized

Go toTop