advertising

Advertising

Umuturage yatemye mugenzi we na we araraswa

5 months ago

Kuri uyu wa Gatanu ubwo mu Rwanda hatangiraga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka, mu Mudugudu wa Nyamise, Akagari ka Kabaliza, mu Murenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo, hari umuturage watemye mugenzi we.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, (17h30), umuturage Ntibiringirwa Eric w’imyaka 24 yishe uwitwa Izabayo Sylvestre w’imyaka 41 amutemesheje umuhoro.

Ngo bapfuye umurima w’ibijumba basangiye batumvikanagaho. Uriya Ntibiringirwa abaturage bamwirutseho ajya mu nzu arikingirana.UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye amakuru ko nyuma Polisi n’izindi nzego z’umutekano zageze aho byabereye zisanga Ntibiringirwa koko yishe Imanizabayo.

Inzego z’umutekano ngo zagiye kumusohora, asohoka ashaka kubatema, Polisi iramurasa ahita apfa.
Kenshi inzego z’ubuyobozi zikunze gusaba abaturage ko igihe bagiranye amakimbirane bajya begera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura nta we uhitanye undi.

Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana….

UMUSEKE.RW

Author

Ads

ad

Previous Story

Dore ibintu byabafasha gukundana urutajegajega (true love)!

Next Story

Ubutumwa bwa bamwe mu byamamare hano mu Rwanda #kwibuka 29

Latest from Uncategorized

Ikipe y’Amagaju yirukanye abatoza benshi

Ikipe ya Amagaju FC yafashe icyemezo gikomeye cyo gutandukana n’abatoza bose bayitozaga, nyuma y’igihe kinini bivugwa umusaruro nkene waranzwe n’imikino mibi. Iki cyemezo cyafashwe
Go toTop