Umusore yimanitse mu mugozi nyuma yo gukinishwa n’umwarimu we wamubwiraga ko atazasoza Kaminuza !

October 3, 2025
by

Umusore w’imyaka 23 y’amavuko yimanitse mu mugozi nyuma yo kubeshywa n’abarimu ba Kamanuza yigagaho ko adafite amanota amwemerera guhabwa impamyabumenyi bagirango barebe uko yitwara.

Tariki ya 13 Ukuboza 2024, ni umunsi utazibagirana mu muryango wa Ethan Brown, umusore w’imyaka 23 wigaga ibijyanye n’ubumenyi bw’isi muri Kaminuza ya Glasgow mu Bwongereza.

Uwo munsi nibwo yagombaga guhabwa impamyabumenyi ye y’icyubahiro , ni nawo yabayemo bwa nyuma mu buzima bwe, kuko aribwo hasanzwe umurambo we mu cyumba cye amaze kwiyahura.

Ibi byabaye amezi atatu nyuma y’uko umwe mu barium bo muri Kaminuza ya Glasgow yari yamubwiye ko atari buhabwe impamyabumenyi bitewe n’uko atari yujuje amanota akenewe agira ngo apime uburyo yitwara mu bibazo.

Icyakora, nyuma y’urupfu rwe, iyo kaminuza yemeye usibye nuko yaba yarabeshwe kandi yaragombaga gusa ariko ko hanabayeho ikosa rikomeye mu kubara amanota ya Ethan, ndetse yemeje ko yari akwiye kurangiza amasomo ye neza.

Nyina wa Ethan, Tracy Scott, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 30 Nzeri 2025, yagize ati: “Birandya mu nda kumenya ko ishuri ryateye umuhungu wanjye intimba y’ubuzima akarisoza yiyambuye ubuzima.”

Uwo mubyeyi yabwiye itangazamakuru rya STV News ko uko buri gitondo yabyukaga agatekereza ku rupfu rw’umwana we yumvaga nk’aho ari inzozi mbi, ariko agasanga ari ukuri guteye agahinda.

Umunyamategeko w’umuryango wa Ethan, Aamer Anwar, yavuze ko umuryango wa Ethan wamenyesheje ishuri tariki ya 13 Mutarama 2025, basaba ibisobanuro. Nyuma y’iperereza ry’imbere mu kigo, Kaminuza yemeye ko habayeho amakosa atandukanye: kutabwira Ethan ukuri ku manota ye, no kutamufasha mu gihe yari yarabwiye ishuri ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Muri Gashyantare 2025, abayobozi bakuru b’iyo kaminuza bahuye n’umuryango wa Ethan, bemera amakosa, banasaba imbabazi kuri iki gikorwa.
Icyakora, kuri nyina wa Ethan, ibyo ntabwo bihagije. Yagize ati: “Ikintu cyonyine cyari gikenewe ni ukumenya ko umuhungu wanjye yari ageze aho agomba kugera, ariko ishuri rimubeshya ngo ntiyabigezeho.

Umunyamategeko w’umuryango yavuze ko umuryango we ushaka ko hatabaho undi mwana uzahura n’iki kibazo kubera uburangare bw’ubuyobozi bw’aya mashuri makuru.

Kaminuza ya Glasgow yavuze ko iri gukora isuzuma ryimbitse ku mikorere y’inzego zayo zishinzwe amasomo n’ubuzima bw’abanyeshuri, kugira ngo amakosa nk’aya atazongera kubaho.
Ivomo : People Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abakinnyi ba APR FC bahawe umukoro

Next Story

Umwalimukazi w’imyaka 34 yafashe ku ngufu umwana w’imyaka 11 yigishaga; anavuga ko aruta abagabo benshi 

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop