Umuraperi Green P ntabwo yabashije gushyingura kuri se umubyara uherutse gupfa

October 3, 2025
1 min read

Umuhanzi munjyana ya Hip Hop akaba umuvandimwe wa The Ben , ntabwo yabashije gushyingura kuri se umubyara wpfuye ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.

 

 

Uyu muhanzi wamamaye mundirimbo zitandukanye , amakuru avuga ko atigeze abasha kwifatanya n’abavandimwe barimo The Ben, mu muhango wo gushyingura umubyeyi wabo , dore ko yashyinguwe tariki 23 Kanama 2023 mu irimbi rya Rusororo.

 

 

Nubwo uyu muhanzi ataje,ngo inshuti ze babana mu Mujyi wa Dubai, bakoze umuhango wo kwizihiza ubuzima bwa se umubyara ndetse ngo bifatanya nawe mukababaro ko kubura umubyeyi we.

 

 

Mu Rwanda ubwo uyu mubyeyi yararimo gushyingurwa , The Ben , yavuze ko umubyeyi we yaranzwe n’ubutwari ndetse yongeraho ko ari nawe wamwinjije muri muzima agatuma amenya gucuranga gitari.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Paw Paw w’imyaka 41 yatangaje ikintu gikomeye cyamubayeho ubwo yahuraga bwa Mbere na mugenzi we Aki

Next Story

Burya uko ugenda bifite aho bihuriye n’imico yawe ikuranga mu buzima bwa buri munsi

Latest from Uncategorized

Go toTop