advertising

Advertising

Umukobwa yiyahuye nyuma yo kugeza umusore muri USA ntamugire umugore

4 months ago

Umukobwa w’Umunyamerika ariko ukomoka muri Cameroon yishyize mu mugozi arapfa nyuma y’uko umukunzi we amwanze akishakira undi mugore.

Umunya Cameroon usanzwe ari impirimbanyi y’ikiremwamuntu witwa Bella Powers,yanditse kuri Facebook kuwa 29 Werurwe ko hari umukobwa wari utuye ahitwa Hyattsville, Maryland,muri Amerika yiyahuye nyuma yo kumenya ko umukunzi we biteguraga kurushinga yahisemo gushyingiranwa n’undi mukobwa kuwa 3 Kamena 2023.

Uyu mukobwa ngo yishyuriye uyu musore kugeza nubwo amufashije kwimukira muri America avuye muri Cameroon.Ubutumwa bugira buti: “Nk’uko Fon Sama abivuga, uyu mukobwa ukomoka muri Amerika yiyahuye kubera ko umukunzi we yamutaye nyuma akumva ko ateganya kurongora undi muntu ku ya 3 Kamena 2023″.Uyu mukeobwa wakomokaga mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kameruni,ahitwa Ngie, yabaga i Hyattsville, muri Leta ya Maryland muri Amerika.
Biravugwa ko yakoresheje amafaranga ye yose kugira ngo azane muri Amerika urukundo rw’ubuzima bwe, umusore ukomoka i Bangwa, mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Kameruni.Nyuma yo kumara igihe runaka muri Amerika, uyu musore yahisemo guhagarika umubano wabo.

Hashize iminsi mike,umukobwa yamenye ko uyu musore ari gutegura ubukwe n’undi mukobwa ku ya 3 Kamena uyu mwaka. Amaze kubyumva, yashengutse umutima cyane bituma yiyambura ubuzima bwe yimanitse!”.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umuhanzikazi w’ikizungerezi Aulah Off yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Voma’ –VIDEO

Next Story

Umunya-Ghana Ahoufe wamamaye kuri Tik Tok nka Tupac yapfuye

Latest from Uncategorized

Ikipe y’Amagaju yirukanye abatoza benshi

Ikipe ya Amagaju FC yafashe icyemezo gikomeye cyo gutandukana n’abatoza bose bayitozaga, nyuma y’igihe kinini bivugwa umusaruro nkene waranzwe n’imikino mibi. Iki cyemezo cyafashwe
Go toTop