Umuhanzi Theo Bosebabireba yavuze uburyo yarwaye SIDA amezi 3 akayamara arara amajoro adasinzira

October 3, 2025
1 min read

Umuhanzi w’indirimbo zahimbiwe Imana Theo Bosebabireba yasobanuye uburyo umuntu yamubonyemo impamvu akamurwaza SIDA yabaringa ashaka kumwumvisha gusa.

Ubwo yagarukaga kuburyo abantu bagenda bahemukira bagenzi babo mu kiganiro yagiranye na ISIMBI , Theo Bosebabireba, yahishuye ko nawe yagiriwe nabi n’umuntu wamubonyemo impamvu agashaka kumwumvisha.

 

Theo basobanuye ko uwo muntu yamurwaje amezi 3 Theo atagoheka ndetse yaramaze no kwiyakira kandi nyamara ataribyo.Yagize ati:” Umuntu yigeze kubona impamvu kuri njye andwaza SIDA amezi 3 , mara amezi 3 nyirwaye , nyiyumvamo nariyakiriye ariko nzagusanga ntibyaribyo ari ukugira ngo anyumvishe kubera impamvu , kuko yari afite impamvu”.

 

Yakomeje agira ati:” Ngahamagara abantu nti mpa amakuru harya iyo umuntu arwaye SIDA ibimenyetso biba bimeze bite ? Uwo muntu nawe ntaramenya ibyaribyo , ati ngo ko ari hatari ? Imana izayindinde “.

 

Uyu muramyi yavuze ko abantu ari babi ndetse ko ngo buri gihe baba bashaka impamvu ku muntu iyo bayibonye bamukorera amahano.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Bishobora kubabaza umwana uri munda ! Umukobwa utwite yababaje ababyeyi ubwo yisonzeshaga cyane akamera nk’udatwite bavuga ko ashobora kwica umwana

Next Story

Ni nk’Akamalayika ! Dore amafoto agaragaza ubuhanga bw’umwana ukiri muto uhogoza benshi kumuhanda bagakora mu mufuka kubera impano ye go gucuranga

Latest from Uncategorized

Go toTop