Umuhanzi Costa Titch waherukaga mu Rwanda yapfuye aguye kurubyiniro

October 3, 2025
1 min read

Uyu muhanzi wari ukunzwe mu njyana ya ‘Amapiano’ yitabye Imana nyuma yo kugwa ku rubyiniro.Yapfuye ari mu gitaramo cy’iminsi ibiri cya Ultra South Africa cyaberaga ahitwa Expo Centre i Nasrec muri Johannesburg.


https://youtu.be/ZksrBeDiV4U

Urupfu rw’uyu muhanzi rwemejwe n’umunyamakuru w’icyamamare muri Afurika y’Epfo Kgopolo Phil Mphela wavuze ko yitabye Imana.Costa Titch yari umusore wari ufite imyaka 27. Ni umwe mu bari bagezweho mu bihangano bitandukanye birimo ibya ‘Amapiano’ agezweho ku isi.

Uyu musore yatangiye umuziki ari umubyinnyi nyuma aza guhindura yinjira mu kuririmba. Yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Activate’ ya Hip Hop, cyane ko ariyo njyana yatangiye aririmba.Yamamaye mu zindi ndirimbo zirimo ‘Nkalakatha Remix’ yakoranye na Riky Rick na AKA baheruka kwitaba Imana.

Yamenyekanye muri ‘Big Flexa’ yakoranye na C’buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu ‘Amapiano’.Iyi  nayo yazamuye igikundiro cye cyane muri Afurika yose n’Isi kuko yayisubiranyemo na Akon.Hari kandi iyitwa ‘Champuru Makhenzo’ nayo yo mu Amapiano yakoranye na MA GANG, Phantom Steeze, ManT, Sdida na C’BUDA M, ‘Nomakanjani’, ‘Monate C’ yakoranye na AKA n’izindi.Yakoranye n’abahanzi bo muri Afurika y’Uburasirazuba barimo Diamond Platnumz bakoranye iyitwa “Superstar”.

https://youtu.be/ZksrBeDiV4U

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ubushakashatsi: Uburyo ushobora kwikura mumva mu gihe washyinguwe uri muzima

Next Story

Burya wamugore uririmba Hip Hop muri ADEPR yamaze imyaka 13 ntarubyaro ! Afite ubuhamya butangaje

Latest from Uncategorized

Go toTop