Umugore yihanangirije abagabo bamutereta ababwira ko bamucikaho afite umwana w’umuhungu w’imyaka 16 biha isomo abandi bagore

October 3, 2025
1 min read

Umukinnyi kazi wa film Yusuf Mariam yihanangirije abagabo bamutereta ababwira ko ndetse afite n’umwana w’umuhungu w’imyaka 16 biba akarorero kubandi bagore.

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahazwi nka story yavuze ko akomeje kwamagana abagabo bamutereta ababwira ko afite umugabo.

 

Yavuze ko abo bagabo Bose bakomeje kumwirukaho bamubangamira ko abahaye gasobo ndetse ko nibakomeza kumubangamira azashyira amafoto yabo hanze.

 

Mu magambo ye yagize ati:” Narashatswe, ndetse mfite n’umwana w’umuhungu w’imyaka 16. Niba mushaka abagoro bo gucana inyuma sindi umugore wanyu. Ndambiwe guhora mbisobanuraho buri gihe. Nimukomeza nzashyira amafoto yanyu hanze nibibaranga.”

Benshi bibajije impamvu yabivuze gutya abandi baramushimira bavuga ko hari bamwe mu bagabo batajya bubaha bityo bakeneye kumenya ko hari n’abagore biyubaha.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: News Hub Creator

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“Umugabo utanywa inzoga na we atesha umutwe” Appoline yanenze bagenzi be basenya ingo zabo bitwaje ko bashakanye n’abagabo bafata agacupa

Next Story

Dore ibintu mukwiriye kubanza kwibaza mbere y’uko mukorana ubukwe

Latest from Uncategorized

Go toTop