Nyuma y’aho mu Rwanda habereye isiganwa ry’amagare ku rwego rw’Isi, rigasigira Abanyarwanda ibyishimo, umwe mu bagore wibarutse tariki 27 Nzeri 2025, yahaye umwana we wavukiye i Kacyiru, izina rya Ange UCI Noella.
Nk’uko bigaragara ku cyangombwa cy’amavuko cy’uwo mwana w’umukobwa gikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye , bigaragara ko uwo mwana yavutse ubwo haburaga umunsi umwe ngo irushanwa ry’amagare ryabereye mu Rwanda rigere ku musozo.
Ni isiganwa ryashyize ibyishimo ku mutima w’Abanyarwanda dore ko ari ubwa mbere ryari ribereye muri Afurika by’umwihariko rikabera mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy’iminsi 8 bivuze ko ryamaze icyumweru.
Ange UCI Noella, yavutse tariki 27 Nzeri 2025, avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Kacyiru icyo cyangombwa cy’amavuko kigaragaza ayo mazina kikaba cyaratanzwe ku wa 02 Ukwakira 2025 nk’uko bigaragara.
Benshi bahamya ko ari ikimenyetso simusiga cyerekana urukundo igare ryasigiye Abanyarwanda dore ko gufata izina uha umwana bisaba kuba ari ikintu wizeye ko kizamugirira akamaro. Ange UCI Noella, yavuze ubwo iryo rushanwa ryari riri kuba mu bagore.
