“Umugore wanjye ni mwiza ndamukunda” ! Umusaza ufite imyaka 100 yishimiye imyaka 79 amaze abana n’umugore we yemeza ko amukunda cyane

October 3, 2025
1 min read

Oree na Lena bakomoka mu mujyi wa California bishimiye ndetse bizihiza imyaka 79 bamaze babana nk’umugore n’umugabo.

Uyu Musaza Oree we afite imyaka isaga 100 y’amavuko naho umugore we Lena afite imyaka 97 y’amavuko.Aba bombi ngo burya urukundo rwabo ni urwacyera bakiri bato dore ko ngo batangiye gukundana bigana mu mashuri yisumbuye.

Abo bombi mu myaka yabo baracyakundana dore ko uyu Musaza avuga ko umugore we ari mwiza ndetse ntawumuruta ari nako umugore avuga ko umugabo we ari mwiza cyane.

Abo bombi bashyingiranywe bakiri bato dore ko umugabo yari afite imyaka 20 y’amavuko naho umugore we akagira ,17 gusa.Uyu Musaza yavuze ko asaba umugore we ko yamubera umugore burya yumvaga ariwe mahitamo ye ndetse ko babanye bari kumwe nubu bakaba bakiri kumwe.

Aba bombi babyaye abana 6 ubu bakaba bafite abuzukuru 25 ndetse bakagira abuzukuruza 15 bakanagira ubuvivi 3.

Source: howafrica.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“Urukundo rugeze aharyoshye” ! Wamusaza w’imyaka 66 yibitseho umwana ukiri muto Samuel Nzuki Ndunda yiyunze n’uwahoze ari umukunzi we

Next Story

Ese koko mu mibonano mpuzabitsina habamo gupfuba? Impamvu nyamukuru abashakanye bari gushora Imari mu bapfubuzi iri ku mugabo cyangwa ni umugore?

Latest from Uncategorized

Go toTop