“Umugabo wanjye yaranyanze ngo nuko mbyibushye cyane ansaba gatanya nanjye niyitaho none ubu arikwicuza impamvu yantaye” ! Umugore yahaye inama abagabo bata abagore babo

October 3, 2025
1 min read

Ubusanzwe kubyibuha mu bihugu bimwe na bimwe bifatwa nk’umunezero kuburyo umuntu ubyibushye aba afite ijambo gusa nanone hari aho imico igera ikarengera umuntu akanga mugenzi we amuhoye umubyibuho kandi atariremye nk’uko byabaye kuri uyu mugore tugiye kugarukaho.

 

Uyu mugore yagaragaje ko nyuma yo kwangwa n’umugabo we ndetse agasaba gatanya kubera uburyo yari abyibushye, yahise afata umwanzuro wo gushaka uko yabaho ubuzima bwe kandi agatangira gushaka uko uwo mu byibuho wagenda burundu.

 

N’ubwo umugabo we atifuzaga umubyibuho we ngo byatumye agira icyo abikoraho.Muri aya mashusho yashyizwe kumbuga nkoranyambaga uyu mugore avuga ko yakoze siporo kugira ngo yereke umugabo we wamutaye ko atagombaga kubikora.

 

Kugeza ubu uwari umugabo we ngo yicuza kuba yarabuze umugore mwiza Kandi akamubura ntacyo amuhoye.Yagiriye inama abandi bagabo , abasaba kujya bareka kwirukana abo bashakanye kubera irari ry’umubiri ahubwo abasaba kujya babafasha kuba abo bifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Bakomeje gushakira ubwiza mu kwibagisha ! Umukobwa nyuma yo kuva kwibagisha akomeje kwirata ubwiza avuga ko byatumye atera neza

Next Story

Ese ingano y’iminwa y’umugore ishushanya ingano y’igitsina afite ?

Latest from Uncategorized

Go toTop