Umuforomokazi w’imyaka 28 yahitanywe n’inda nyuma yo guhamagara imbangukira gutabara igatinda ku mugeraho

October 3, 2025
1 min read

Inkuru ibabaje y’umuforomo kazi w’imyaka 28 yateye benshi agahinda gakomeye nyuma yo gupfa azize ko imbangukira gutabara yamugeze ho itinze.

Stabile Sibanda w’imyaka 28 wari umuforomokazi, yitabye Imana atwite azize kuba yahamagaye imbangukira gutabara igatinda kumugeraho bityo biza kumuviramo gupfa.

Uyu mugore yahamagaye imbangukira gutabara ahagana saa tanu zamanywa abwira abamwitabye ko afite ikibazo Munda ndetse ko arikuribwa.Ubwo uyu mugore yahamagaye abo bakora mu mbangukiragutabara, bo bari mu bintu byinshi hari no kwirukanka mu barwayi ba bari indembe bityo batinda ku mugeraho.

Ubwo hageraga saa munani zamanywa, yitabaje imbangukira gutabara yigenga gusa bari bafite ubumenyi bucye mu kwita kubarwayi.Ubwo yagezwaga ku bitaro byabaye ngombwa ko yihutanwa mu bitaro ariko ubwo yari mu mbangukiragutabara ntabufasha bw’ibanze yari yahawe aribyo byaje kumuviramo kwitaba Imana.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: Daily Mail

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Afite umubyibuho udasanzwe ! Umukobwa w’ibiro bitagira ingano yagaragaje uko yananutse nyamara bikaba bitagaragira abantu

Next Story

Janelle Monáe yasohoye ibere rye aryereka abafana bari mu gitaramo bose bagwa mu kantu

Latest from Uncategorized

Go toTop