Trump yahamije ko yahagarika intambara yo muri Ukraine mu masaha 24

October 3, 2025
1 min read

Donald Trump wigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze yahagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine mu masaha 24 aramutse yongeye gutorwa.

Mu kiganiro yagiranye na GB News, Donald Trump yavuze ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ari inshuti ye, anenga uburyo Joe Biden yitwara ku bijyanye n’intambara yo muri Ukraine.

Yagize ati “Iyaba nari , nahagarika iriya ntambara mu munsi umwe. Byasaba amasaha 24. Ni ibintu byoroshye. Iriya ntambara igomba guhagarara. Iteje akaga.”

Trump ateganya kwiyamamariza manda ya kabiri ku mwanya wa Perezida wa Amerika mu matora ateganyijwe mu 2024, nubwo akurikiranywe n’inkiko ku birego birimo ibyo gusambanya abagore. Icyakora arabihakana.

Yanenze Joe Biden wamusimbuye ku butegetsi uburyo yitwara mu kibazo cya Ukraine, amushinja ko yahaye rugari u Burusiya ngo butere butangize iyi ntambara.Ati “Putin ntiyari kubasha kwinjira muri Ukraine iyo hataba intege nke mu butegetsi bwa Joe Biden.”

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Trump yavugaga ko afite igisubizo cy’intambara ibera muri Ukraine bivugwa ko yahitanye abantu ibihumbi.

Trump yongeye gusubiramo ko u Bushinwa ari bwo bwateje icyorezo cya Covid-19 kandi ko budashobora kwishyura ikiguzi cy’ibyangijwe birimo ubukungu bwahungabanye ku rwego mpuzamahanga n’abantu bayizize.

IGIHE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“Banyita umusinzi bakavuga ko nishwe n’urumogi bikambabaza cyane’ ! Tidjala Kabendera yatangaje uburyo yababaje ababyeyi be akabyarira iwabo

Next Story

Achraf Hakimi wavuzweho ubugambanyi agiye kwamburwa imodoka ye ihenze ihabwe uwahoze ari umugore we Hiba Abouk

Latest from Uncategorized

Go toTop