Rutsiro: Udushya twabaye mu muhango wo kwizihiza #Umuganura 

October 3, 2025
1 min read

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu mu birori byo kwizihiza Umuganura ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Rutsiro, yaganuje abaturage b’aka Karere hazirikanwa abagizweho ingaruka n’ibiza.

Dr Musafiri yagabiye inka, atanga imbuto zo gutera ku miryango imwe n’imwe yagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye aka Karere muri Gicurasi.

Hanahembwe kandi imiryango, imirenge n’utugari n’abandi bitwaye neza mu mihigo mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho.

Naho mu Karere ka Nyagatare,mu Murenge wa Rwimiyaga mu Kagali ka Gacundezi, niho hizihirijwe umunsi mukuru w’Umuganura ku rwego rw’Akarere.

Ni umunsi wizihijwe hishimirwa ko kuri hegitari 77, 258 z’ubuso bwahinzweho ibihingwa byatoranijwe birimo Soya, Ibigori, Imyumbati, Umuceri n’ibishyimbo hasaruwe umusaruro ungana na toni 229,148.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 48 akurikiranyweho gusambanya abana babiri bavukana

Next Story

“Mana ubuzima bwange kuki mpora mbubirira ibyuya kandi nkanga nkaburara!” Amagambo yuzuye amarira ari mu ndirimbo y’Umuhanzi Remedy ateye ishavu!.

Latest from Uncategorized

Go toTop