Rihanna yambaye arenga milliyari ku birenge bye !

October 3, 2025
1 min read

Nk’uko Rihanna asanzwe azwi ndetse amenyerewe nk’umunyamideri mwiza ku isi, yongeye gutangaza benshi ku mbugankoranyambaga, ubwo yagaragaye ibirenge bye birabagirana nka diyama.

Kuwa kane, umuhanzikazi Rihanna wakunzwe n’abatari bake ndetse bagakunda indirimbo ze harimo nka Diamond, abinyujije ku rukuta rwe rwa TikTok yaciye ibintu ashira hanze amashusho yambaye inkweto ndende cyane n’impeta nini ya diyama ifite agaciro gahambaye.

Muri ayo mashusho uyu muririmbyi yanditseho ati:”Irahenze” Ku ino rya gatatu ku kirenge k’iburyo, Rihanna yagaragaye yambaye impeta ya diyama. Umuhanga mu by’imikufi Maxwell Stone, wo muri Steven Stone Jewelrys yavuze ko iyo mpeta Rihanna yambaye ifite agaciro ka Million y’idorari, ni ukuvuga arenga milliyari y’Amanyarwanda.

Abantu benshi ku mbugankoranyambaga bakomeje kwibaza niba iyo mpeta ariyo umukunzi we yamwambitse bakanibaza kuntu yayambara ku kirenge.

Source: TikTok Rihanna

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umuhanzi Tekno wamamaye cyane muri muzika ya Nigeria na Africa muri rusange yavuze impamvu amaze igihe kinini adakozwa iby’umiziki

Next Story

Umuhanzikazi Ariel Wayz akomeje gusazwa n’urukundo

Latest from Uncategorized

Go toTop