Okkama yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Wallah’ yari amaze imyaka 3 abitse – VIDEO

October 3, 2025
1 min read

Umuhanzi Okkama uri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda yashyize hanze indirimbo yise Wallah.

 

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2023, nibwo Okkama yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Wallah’, yasohotse kuri YouTube channel ye ‘Okkama’.

Mu masaha 4 uvuye ubwo twakoraga iyi nkuru , ‘Wallah’ yari imaze kurebwa n’abenda kuzura ibihumbi 10 by’abayirebye ndetse n’ibitekerezo byinshi bigaragaza ko bayikunze.

 

Uyu muhanzi umaze igihe gito abyaye, yakoze iyi ndirimbo atangaza ko yari ayimaranye imyaka itatu.Mu butumwa yanyujije kuri Whatsapp [ Status] ye akimara gusohora iyi ndirimbo yagize ati:” Ibaze song maranye 3 years [ Imyaka itatu] , ariko mbabadida you not ready”.

 

Okkama ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye ndetse akaba adakunda kwicisha irungu abafana be.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ko nubundi ari umukire yaguze indi phone ! Umuhanzi Chris Eazy yababajwe cyane n’ukuntu bakomeje guha agaciro telephone kurusha abantu

Next Story

Umuhanzi Mike Kiyihura uri kuri Album ya Azawi yashyizwe kurutonde rw’abazaririmba mu gitaramo cyo kuyimurika

Latest from Uncategorized

Go toTop