Nyuma na Nyuma Rihanna na Asap Rocky batangaje amazina bise umwana wabo wa kabiri

October 3, 2025
1 min read

Nkuko icyangombwa cy’amavuko cyagaragajwe na ‘The blast’ Ejo hashize kuwa Kane, iyi couple y’ibyamamare yise umwana wabo Riot Rose Mayers.

 

Rihanna na Asap bibarutse umwana wabo wa kabiri taliki ya 1 kanama 2022 mubitaro byitwa Cedar Sinai biherereye muri Los Angeles nkuko icyangombwa cy’amavuko kibigaragaza.

 

Ubwo amakuru yajyaga hanze ko aba bombi bibarutse ubuheta, Rihanna na Asap bahisemo ko iminsi yabo yambere yo kwita kumwana wabo wa kabiri bagomba kuyimara batishyize hanze kukarubanda nkuko tubikesha EntertainmentTonight.

 

Uwo ET ikesha amakuru yagize Ati “Rihanna yishimira cyane kuba ubu ari umubyeyi, nicyo kintu gikomeye yumva yagezeho, We na Asap bahoze bifuza kugira undi mwana bakagira umuryango wagutse bari kumwe, Kuba umubyeyi ni inzozi zabaye impamo kuri we Kandi biramunezeza cyane”.

 

Umubano waba bombi watangiye kujya hanze muri 2012 ubwo bari kurubyiniro bombi baririmba, ariko bakomeza kubigira ibanga no kutabishyira hanze, aba bombi bakomeje kugaragara nk’inshuti magara kugeza muri 2021 ubwo Asap Rocky yemereye muruhame ko Rihanna ari urukundo rw’ubuzima bwe ubwo yari mukiganiro na GQ muri Gicurasi 2021.

 

Src: EntertainmentTonight

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Jill Bidden umugore wa Perezida wa America yongeye kurwara COVID 19 mu gihe umugabo we Joe Bidden ntayo bamusanganye

Next Story

Umugabo yagiye kugurisha intanga ze ahitwa ‘Sperm Bank’ bamweretse Filime z’urukozasoni ngo yikinishe ntiyasohora ntiyasohora ataha amaramasa

Latest from Uncategorized

Go toTop