Nyanza: Umwana w’imyaka 4 witwa Agahozo Peace Nyenyeri yishwe n’icyayi n’irindazi

October 3, 2025
1 min read

Umwana w’imyaka 4 witwa Agahozo Peace Nyenyeri wo mu Karere ka Nyanza Umurenge wa Busasamana mu Kagari ka Kibinja , Umudugudu wa Kabuzuru yapfuye bivugwa ko yishwe n’icyayi ndetse n’Irindazi.

 

Ubwo uyu mwana yari kumwe na nyina umubyara ndetse n’umugabo wa nyina , ngo nyina yaje kubasigana ajya mu itsinda maze umwana nawe yaje kujya kumuturanyi amuha icyayi n’umugabo wa nyina amuha amafaranga cyo kugura irindazi.

 

Uyu mwana akimara kubirya , yahise atangira kuribwa munda , maze umugabo wa nyina ajya kureba umukecuru baturanye ngo amuhe umuti agarutse asanga umwana yapfuye niko guhita atabaza.

 

Abaturanyi babo bavuga ko urupfu rw’uyu mwana rushobora kuba rwatewe n’icyayi ndetse n’Irindazi yaguriwe n’umugabo wanyina kuko ngo aribyo yariye agatangira kuribwa munda.

 

Ubuyobozi bwatangaje ko umugabo wa nyina ari mu maboko ya RIB mu gihe abahaye umwana icyayi n’Irindazi uyu mwana basigaye biyicariye mungo zabo.

 

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Egide Bizimana , yabwiye Umuseke ngo :” Uwo mwana Nyenyeri yarapfuye ariko kugeza ubu urupfu rwe ntibirasobanuka kuko hari amakuru amwe namwe ataramenyekana gusa RIB yatangiye iperereza.”

 

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro i Kigali ngo hakorwe isuzumwa ryimbitse ngo bamenye icyaba cyishe uwo mwana.Ni mu gihe na RIB ikomeje iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Jill Bidden umugore wa Perezida wa America yongeye kurwara COVID 19 mu gihe umugabo we Joe Bidden ntayo bamusanganye

Next Story

Umugabo yagiye kugurisha intanga ze ahitwa ‘Sperm Bank’ bamweretse Filime z’urukozasoni ngo yikinishe ntiyasohora ntiyasohora ataha amaramasa

Latest from Uncategorized

Go toTop