“Ntegereje undi musore wankunda tugakora ubukwe” ! Umugore yavuze ko yicuza cyane kubera ko yakoze ubukwe bwiza nyuma akaza kunanirana n’umugabo we

October 3, 2025
1 min read

Ini Edo ukina filime mu gihugu cya Nigeria uri mu bagezweho yagize icyo avuga kukuba urushako rwaramunaniye.

 

Uyu mugore yashakanye n’umwe mubacuruzi muri 2008 ariko abo bombi baza gutandukana mu mwaka wa 2014.Ubwo uyu mugore yari mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru witwa Philip Ehiagwino, uyu mugore yavuze ko yicuza kuba Yarakoze ubukwendetse ko atari umwanzuro mwiza yari yarafashe.

 

Ngo gusa uyu mugore avuga ko agitegereje umugabo wanyawe uzamukunda kuburyo bakongera bagakora ubukwe ubwo yaba abukoze bwa kabiri.Uyu mugore Kandi yabajijwe impamvu yakoresheje uburyo bwo kubyara aho abandi bantu cyangwa undi muntu agutwira inda akazaguha umwana.

 

Yavuze ko impamvu aruko nubundi ntamugabo afite Kandi ashaka umwana rero intanga ngore zakoreshejwe ni ize.Yavuze ko yicuza kuba Yarakoze ubukwe ariko ko igihe cye nikigera akabona umuntu wanyawe azongera agakora ubukwe.

 

Umwanditsi: Byukuri Domique

 

Source: tdpelmedia.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugabo bamuhaye urwamenyo nyuma y’uko yishongoye kubantu avuga ko umugore we atamuca inyuma

Next Story

Umukobwa yakubiswe izakabwana na nyina amuziza ko afite umuhungu bakundana

Latest from Uncategorized

Go toTop