NKORE IKI : Umugore wanjye yanciye inyuma turatandukana none ninjye ari kugerekaho amakosa

October 3, 2025
1 min read

Umugabo watandukanye n’uwo bashakanye akaza kumugerekaho amakosa yose yagishije inama.

 

Abahanga bemeza ko buri wese ku isi akenera urukundo no kwitabwaho.Uyu mugabo n’agahinda kenshi yagaragaje ko ubuzima bubi abayemo yabutewe n’umugore gusa n’umugore akamushinja amakosa avuga ko ari nawe watumye amuca inyuma ngo umugabo we ntabyo azi.

 

Uyu mugabo yagize ati:” Naje kumenya ko umugore wanjye yanciye inyuma mbimubajije ambwira ko amakosa yose aranjye.Namubajije icyo naba narakoze yanga kumbwira ku buryo ubu ndi murungabangabo.

 

Ntacyo namwimye, ntacyo yamburanye ariko mbabazwa no kuba ambwira ngo amakosa n’ayanjye ntayavuge.Ikibazo cyacu twakigejeje munshuti n’imiryango hose anshinga kuba nyirabayazana.

 

Abantu bose bansaba gusubiza amaso inyuma ariko njye nareba nkasanga ntamakosa mfite.Ese Koko hari impamvu zatuma umugore wishakiye aguca inyuma ?. Kugeza ubu nabuze icyo nkora ahasigaye mu ngire inama”.

Uyu mugabo ni iki wamubwira ?

src: InyaRwanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“Umugabo utanywa inzoga na we atesha umutwe” Appoline yanenze bagenzi be basenya ingo zabo bitwaje ko bashakanye n’abagabo bafata agacupa

Next Story

Dore ibintu mukwiriye kubanza kwibaza mbere y’uko mukorana ubukwe

Latest from Uncategorized

Go toTop