Nigeria: Umwana w’imyaka 14 biravugwa ko yiyambuye ubuzima akoresheje amarasi y’inkweto

October 3, 2025
by

Umusore w’imyaka 14 y’amavuko wo mu gihugu cya Nigeria byavuzwe ko yitwa Donald, yiyahuje amarasi y’inkweto ahita apfa.

 

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye tariki 28  UKWAKIRA 2023, [Ku wa Gatandatu], ibabaza benshi na cyane ko Donald ngo yabanaga na nyirakuru we batuye ahitwa Ekondo Street muri Nigeria.Inshuti ya hafi y’uyu musore yitwa Eyo, yavuze ko yabyutse mu gitondo agafunga amarasi bisanzwe ubundi bakamutuma kugura ifu y’ubugari.

 

 

Uyu watanze amakuru, yavuze ko Donald , atigeze agaruka ndetse ngo ubwo yagendaga Eyo akaba aribwo bwanyuma yamubonyeho.Ubwo yaburaga, inshuti n’umuryago baratabaje nyirakuru we atanga amatangazo ahantu hanyuranye kugira ngo arebe ko hari uwamubonera umwuzukuru.

 

Ubwo Donald yaboneka yari yavuyemo umwuka ariko bigaragara ko ntakintu yakoresheje ngo yiyahure uretse umugozi [Amarasi y’inkweto] yari amuri mu ijosi.Uwatanze amakuru yagize ati

 

:”Nta muntu wigeze yumva ijwi rya Donald kugeza abonwe yapfuye.Amaguru ye yari hasi kandi  nta meza yari ihari, kuko iruhande rwe hari amarasi y’inkweto gusa”.Kugeza ikinyamakuru Gistreel cyemeza ko police yatangiye gukora ipererez.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Supermanager uvuye mu gitaramo muri Uganda agarukanye akayabo k’amadorari maze yikoma Melodie na Element bahuriye ku rubyiniro rumwe

Next Story

Kim Kardashian yavuze ko umukobwa we North west akunda kubana na Se Kanye West

Latest from Uncategorized

Go toTop