Ngoma: Ubuyobozi bwafunze ubuvumo bwiswe ngo ‘Gabanyifiriti’ abantu bajyagamo bagiye gusenga

October 3, 2025
1 min read

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwafunze ubuvumo bwiswe Gabanyifiriti bwasengerwagamo bigatera impungenge ko bushobora kuzabaridukana.

 

Ubu buvumo bwamenyekanye cyane ubwo Radio na Tv 10 batambutsaga inkuru igaragaza uburyo abantu babujyamo bagiye gusengeramo.Ibi byatumye ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwiyemeza kubufunga dore ko imvugo yabaye ingiro.

 

 

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nathalie Niyonagira, yari yasabye aba baturage guhagarika amasengesho bakorera mu buvumo ngo kuko ahakorerwa amasengesho hazwi.

 

Yabwiye Radio na Tv 10 ati:” Abantu bagomba gusengera munsengero zubatse zizwi kandi zifite n’ibyangombwa byo gukora.Umuntu rero wo kujya mu mwobo kandi twarabibabujije kuva kera hashize igihe.Nibabyirinde kuko bishobora kubateza impanuka iyariyo yose”.

 

Radio na Tv 10, ivuga ko Umunyamakuru wayo yasubiyeyo agasanga imyobo yakoreshwaga n’abasenga yarafunzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Hamisa Mobetto yashimishijwe cyane n’umukunzi we watunguye nyina umubyara akamuha impano y’indabo zikozwe mu mafaranga na Cake yo kurya

Next Story

Umwana w’imyaka 14 yapfuye azize gushaka kwemeza ko azi kurya mu irushanwa ryo kuri Instagram bise ‘One Chip challenge’

Latest from Uncategorized

Go toTop