“Naraguhemukiye Mbabarira” ! Umukinnyi w’icyamamare muri ruhago Neymar Jr yasabye imbabazi umukunzi we yaciye inyuma atwite

October 3, 2025
1 min read

Uyu mukinnyi Neymar Jr yasabye imbabazi umukunzi we nyuma yo kumuca inyuma atwite.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko yavuze ko yahemutse cyane asaba imbabazi ndetse yemera ko agiye gukora iyo bwabaga akazahura umubano wabo ukongera ugakomera.

Uyu mukinnyi yakundanye n’uyu mukobwa w’icyamamare kumbuga nkoranyambaga Bruna , bahisha umubano wabo kuva muri 2021 kugeza muri 2022 ubwo babishyiraga hanze bakoresheje Instagram.

Muri 2023 nibwo batangaje ko bitegura imfura yabo bombi dore ko Neymar Jr we asanzwe afite undi mwana w’umuhungu yabyaranye na Carolina Dantas.Ubwo yashyiraga hanze amafoto agaragaza we n’umugore bisa naho bizhimiye inda irimo imfura yabo, yaragize ati:” Nabonye uburyo byakugezeho ndetse n’uburyo wifuje kuba hafi yanjye, numva ngomba gukomeza kukuba iruhande.

Nabakoreye amakosa mwese none bimviriyemo kwicuza impano mpora nsaba imbabazi.Ndisubiraho kandi nyuma yabyo byose umenye ko uri umugore wanjye mwiza nkunda.

Yavuze ibi nyuma y’igihe gito aba bombi (Neymar na Bruna) basinye amasezerano yo kutazahemukirana.

Src: Sportsbrief

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“Sinkunda ko abagabo b’abandi bandeba kuko nabatwara” ! Umukobwa w’ikizungerezi yatangaje ko ajya agira ubwoba ko umunsi umwe azasohokana n’umugabo w’abandi atabizi kubera ubwiza bwe

Next Story

Umugabo yakorewe ibyamfurambi nyuma yo gufatwa yibye inkoko zirenga 250

Latest from Uncategorized

Go toTop